Philippines: Umupolisi yishwe n'isake #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Icyuma iyi sake yakoreshaga irwana na ngenzi yayo ni cyo cyakomerekeje uyu mupolisi bimuviramo urupfu
Icyuma iyi sake yakoreshaga irwana na ngenzi yayo ni cyo cyakomerekeje uyu mupolisi bimuviramo urupfu

Inkuru yatangajwe na televeision CNN iravuga ko ibi byabereye mu Ntara yitwa Samar iri mu Majyaruguru y'icyo gihugu, ubwo abapolisi bari mu gikorwa cyo guhagarika iyi mikino yari irimo kubera mu nzu iri munsi y'ubutaka cyangwa se ‘cave'.

Uyu mupolisi rero yagerageje guterura iyi nkoko ariko icyuma cyari cyashyizwe ku maguru yayo mu gihe yari irimo kurwana kimutema umutsi wo ku kuguru.

Ubusanzwe inkoko zishyirwa mu mikino yo kurwana zambikwa ibyuma ku maguru ari na byo bituma imwe yica ngenzi yayo bityo ikaba iratsinze.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko uyu mupolisi witwa Christina Bolok yajyanywe kwa muganga arimo kuvirirana, ariko bamugezayo amaraso yamushizemo ahita ashiramo umwuka.

Imikino yo kurwanisha inkoko aho muri Philippines yari yarahagaritswe mu kwezi kwa munani nyuma yo gusanga aho ibera ari hamwe mu hantu haturukaga abarwayi benshi ba Covid-19.

Usibye iyi nkoko yishe umupolisi, aho byabereye bahasanze izindi nkoko zirindwi, mu gihe abantu batatu bari bahari batawe muri yombi, naho abandi batatu baratoroka.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/philippines-umupolisi-yishwe-n-isake
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)