Nyamagabe : Umugabo yatemaguye umugore we amugira intere amushinja ubusambanyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Kagari ka Rususa umurenge wa Kamegeri mu karere ka Nyamagabe ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020.

Umwe mu baturage batuye muri aka gace yabwiye UKWEZI ko saa n'iminota 7 aribwo umugore witwa Mushimiyimana Marie yirukankanywe n'umugabo we Nsabimana Wellars agenda amutema umugenda mu isantere yo muri aka kagari.

Uyu mugabo yatemaga umugore we avuga ko yatinze gutaha. Mushimiyimana acururiza mu isoko naho umugabo we ni umuhinzi.

Uyu muryango w'abana batatu usanzwe uvugwamo amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma. Umuturanyi wabo yatubwiye ko umugore ariwe wabanje kuvugwaho iyi ngeso ariko ngo byageze aho umugabo nawe yinjira muri iyi ngeso.

Nsabimana yatemye umugore n'umuhoro, ahungira mu isantere amukurikirayo akomeza kumutemerayo. Yamutemye amaboko, mu mutwe ndetse no ku maguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kamegeri Jean de Dieu Hitimana aganira na UKWEZI yemeje aya makuru ndetse avuga ko umugore yanjyanywe ku bitaro naho umugabo akaba ari gushakishwa n'inzego zibishinzwe.

Yagize ati 'Amakuru twabashije kumenya ni uko bashinjanya gucana inyuma ariko andi makuru turacyayashakisha. Uwatemwe yajyanywe kwa muganga uwatemye turacyamushakisha'.

Mushimiyimana akimara gutemwa yajyanywe ku kigo nderabuzima, bamwohereza ku bitaro by'akarere, magingo hari amakuru avuga ko yoherejwe ku bitaro bya Kaminuza CHUB.

Amafoto y'uyu mugore yabonywe n'umunyamakuru wa UKWEZI agaragaza ko uyu mugore yakomerekejwe cyane mu kiganza, mu mutwe no ku maguru.

Gitifu Hitimana yasabye abaturage ko bajya batanga amakuru y'ahantu hari amakimbirane kugira ngo ubuyobozi bufashe hakiri kare imiryango ifitanye amakimbirane akemuke bataragera aho umwe yangiza mugenzi we.

Ati 'Abafitanye ibibazo turabasaba ko bajya bagana ubuyobozi mbere y'uko bafata indi myanzuro'

Nsabimana Wellars na Mushimiyimana Marie, bashakanye byemewe n'amategeko ndetse bafitanye abana batatu.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Nyamagabe-Umugabo-yatemaguye-umugore-we-amugira-intere-amushinja-ubusambanyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)