Mu mateka ye ni umuyobozi utanga imbabazi- Uwizeyimana avuga kuri Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sena y'u Rwanda igizwe n'Abasenateri 26, hatorwa 14 abandi 12 bashyirwaho n'izindi nzego. Muri 12 badatorwa harimo 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika mu bihe bitandukanye (4 bashyirwaho manda igitangira abandi 4 bagashyirwaho mu mwaka ukurikira) ashingiye ku biteganywa n'Itegeko Nshinga.)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Kagame yashyize mu myanya abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n'Andi mategeko.

Tariki 6 Gashyantare 2020 nibwo Uwizeyimana yandikiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda asaba kwegura kuri uyu mwanya.

Uwizeyimana yeguye nyuma y'iminsi itatu avuzweho guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grande Pension Plaza mu mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro na RBA, Uwizeyimana yashimiye Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame wongeye kumugirira icyizere akamugira umusenateri avuga ko uko asanzwe amuzi mu mateka ye ari umuyobozi utanga imbabazi kandi burya amakosa yose umuntu yakora atariyo amugira umuntu ahubwo harebwa uburyo ayakosora.

Yagize ati 'Buriya igisobanuro cy'umuntu ntabwo ari ikosa nubwo gukora ikosa atari ikintu umuntu akwiye kuba yakangurira abantu ngo bajye bisanga mu makosa, ahubwo igisobanuro cy'umuntu ni ukuba yakosora iryo kosa.'

Yakomeje agira ati 'Kwegura byabayeho birashira biri mu mateka yanjye ariko Umukuru w'Igihugu, uko muzi mu mateka ye ni umuyobozi utanga imbabazi, abantu twagiye tugira amateka yo kujya mu nzira itariyo ariko njyewe iyo mpindutse mva ibuzimu nkajya ibuntu.'

Sena ni urwego rwishyiriweho n'abaturage kugira ngo baruhagararire, Abasenateri barugize baba baratowe n'abaturage.

Mu nshingano uru rwego rufite harimo gushyiraho amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa n'imikorere bya Guverinoma, kwemeza bamwe mu bayobozi bo mu Nzego z'Imirimo ya Leta bagenwa n'ingingo ya 88 y'Itegeko Nshinga.

Harimo kandi kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'amahame remezo avugwa mu ngingo ya 9 n'iya 54 z'Itegeko Nshinga ndetse no guhagararira abaturage.

Uwizeyimana Evode yavuze ko yiteguye kuzuza inshingano ze kandi agafatanya n'abandi baba abo asanze muri Sena ndetse bakajya inama aho biri ngombwa.

Ati 'Icya mbere ni uko nzi neza inshingano za Sena, ndazizi kuko ni inshingano ziteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, zinateganywa mu Itegeko Ngenga rigenga inshingano za Sena ryerekeranye n'imikorere ya Sena. Ikindi ntabwo ari inshingano umuntu akora wenyine ahubwo akorana n'abandi.'

Yakomeje agira ati 'Niteguye gutanga imbaraga zanjye, ubwenge bwose cyane ko ndi mu bantu bato muri Sena niko navuga.'

Mu 2007 Uwizeyimana yavuye mu Rwanda aho yari asanzwe ari umucamanza mu nkiko, nyuma yagiye yumvikana atanga ibitekerezo binenga imikorere y'ubutegetsi bw'u Rwanda.

Mu 2014 yagarutse mu Rwanda, mu kiganiro yahaye abanyamakuru akigaruka yavuze ko gutaha kwe ntawe bikwiye gutungura kuko "agarutse gufatanya n'abandi kubaka u Rwanda".

Nyuma yashyizwe muri komisiyo yashinzwe kuvugurura itegeko nshinga ryatowe mu 2015, mu 2016 agirwa umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n'andi mategeko.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mu-mateka-ye-ni-umuyobozi-utanga-imbabazi-Uwizeyimana-avuga-kuri-Perezida-Kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)