Igihembo cya Nobel cy'Ubugenge cyahawe abakoze ubushakashatsi ku byobo by'umukara biri mu isanzure #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwongereza Roger Penrose, Umudage Reinhard Genzel n'Umunyamerika Andrea Ghez, ni bo bahawe igihembo kigenerwa ubushakashatsi ku bugenge. Icya kabiri kingana na miliyoni 10 z'amadolari ya Amerika, cyahawe Umwongereza ikindi gihabwa abandi babiri.

Uyu Ghez ni umugore wa kane mu mateka ya Prix Nobel uhawe iki gihembo cyahariwe ubugenge guhera muri 1901.

Ubu bushatsi bwakozwe ku bice by'isanzure byitwa ‘trous noirs' cyangwa ze ibyobo by'umukara, haba imbaraga za rukuruzi nyinshi usanga nta kintu cyahaca n'urumuri rutagaragara.

Perezida wa komite itanga ibi bihembo bya Prix Nobel David Haviland, yavuze ko ari amahirwe mashya ati “ubushakashatsi bwabo bwafunguriye amarembo abandi bashakashatsi baziga ku bwoko butandukanye bw'ibi byobo”.

Abahanga mu bugenge bwo mu isanzure bavuga ko ibi byobo bikiri amayobera kuri siyansi kuko hatazwi uburyo bivuka n'uko bimwe biba binini cyane kurusha ibindi, kuko bishobora kumira indi mibumbe n'inyenyeri.

Umwaka ushizi wa 2019, iki gihembo cyahawe James Peebles wiga ku isanzure, wageze ikirenge mu cya Albert Einstein mu gushaka aho isanzure ryavuye, na bagenzi be Michel Mayor na Didier Queloz abambere bavumbuye undi mubumbe.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/igihembo-cya-nobel-cy-ubugenge-cyahawe-abakoze-ubushakashatsi-ku-byobo-by-umukara-biri-mu-isanzure
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)