Ibintu 4 Satani ashaka ko utakazaho umwanya wawe wose #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Satani akora amasaha y'ikirenga kugira ngo agere ku ntego yo kuturimbura "Umujura ntazanwa n'ikindi keretse kwiba no kwica kurimbura" (Yohana 10:10). Ni ngombwa kwitwaza intwaro no kwitegura kumurwanya kugirango tubashe kumutsinda mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Buri munsi Satani ahora yiteguye kurwanya kwizera k'umukristo.Yesu yabambwe ku musaraba azira ibyaha byacu kugira ngo tuzabone ubugingo buhoraho, niyo mpamvu mu isi dufashe igihe mu ntambara ariko iyo twemereye umwuka wera akatuyobora, tubasha gutsinda amoshya ya Satani.

Dore ibintu 4 Satani ashaka ko utakazaho igihe cyawe cyose kugirango abashe kukuvutsa ubugingo:

1. Satani yifuza ko wahorana uhangayitse buri gihe

Ikinyuranyo cy'umuhangayiko ni ukwizera. Satani yifuza ko dukomeza guhora duhangayitse bikadukura mu kwizera Umwami Yesu n'amasezerano ye. Ahora adushuka akatwereka ko nitudahangayikira ahazaza tuzaba turi injiji, nk'uko yashutse Eva muri Eden bigatuma akora icyaha ndetse akagikoresha n'umugabo we, bityo umubano wabo n'Imana urangirika.

Ibi nibyo Pawulo atubwira mu Bafilipi 4: 6-7 ati:"Ntimukagire icyo mwiganyira ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y'Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya azarinde imitima yanyu n'ibyo mwibwira muri Kristo Yesu".

Hindura guhangayika ubisimbuze gushima kandi ugume mu bihe byo gusenga, ureke ibyo ushaka bimenywe n'Imana. Reka amahoro ya Kristo atwarire mu mutima wawe kuko azabasha kukurinda ibishuko bya Satani biguhoza mu mihangayiko.

2. Satani yifuza ko uhora uhuze kandi urangaye

Satani afite ibishuko byinshi n'ibirangaza mu muryango mugari w'iki gihe.Tuba mu isi yuzuyemo amakuru menshi kandi ikoranabuhanga ryarabyoroheje ku buryo umuntu ahora afite inyota kumenya ibibera hirya no hino akoresheje murandasi (internet). Duhugira kuri byinshi harimo imbuga nkoranya mbaga, email, twandikirana ubutumwa, dusoma amakuru mashya. Kugira ububasha bwo gukora ibyo byose ni byiza, ariko niba bidushuka bikadutwara umwanya wo kuba imbere y'Imana, dukwiye kugira ubwenge nyakuri.

Ndagushishikariza kureba ibirangaza byose Satani agushyira imbere buri munsi no gusaba Umwuka Wera kuguha ihishurirwa hanyuma urwanye umwanzi wivuye inyuma kuko abyuka buri munsi agutega ibishuko bitandukanye kugira ngo agutandukanye n'Imana. Abakolosayi 3:2 hagira hati:"Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu isi ".

3. Satani adushukisha kurarikira ibintu bitaramaba

Buri munsi Satani adushuka ko muri iyi si ariho amasezerano yose arangirira kandi akadushukisha ibintu bitaramba ahubwo bishira mu gihe gito. Ese wizeye gutunganirwa, mu kazi kawe, mu mibanire yawe n'abandi n'umubiri utekanye?

Ntukemere ko umwanzi agushukisha ibitazaramba.Tuba mu isi ituma duhora twumva ntacyo dufite, duhorana inyota. Ariko reka tugume mu masezerano nk'uko tubisoma mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana 4:13-14 aho Yesu yavuze ati:"Unywa aya mazi y'isi azongera kugira inyota, ariko unywa amazi nzamuha, ntazongera kugira inyota ukundi".

4. Satani ashaka ko ibyawe byose ubibwira abantu aho kubibwira Imana

Satani ashaka ikintu cyose cyaduhuza kugira ngo tureka gukomeza kuvugana n'Imana. Niba abasha kutubuza kuvugana n'Imana, aba ashaka ko twishingikiriza kuri twe ubwacu cyangwa ku bandi aho gushingira ku kuri kuva ku Mana.

Birashoboka ko usoma inyandiko zivuga ku ijambo ry'Imana, buri munsi, ariko ukirengagiza gusenga uranguruye ubwira Imana. Birashoboka kandi ko wahamagara inshuti yawe cyangwa umubyeyi uhora akugira inama za gikristo, ukabona bidakenewe gushaka Imana muri icyo kibazo, ahubwo ukamarana amasaha kuri terefone na bo aho gusenga Imana ku giti cyawe.

Ni ngombwa gutsinda Satani ukoresheje umwanya wo kwihererana n'Imana, kuko bizagufasha kutsinda ibishuko by'umwanzi ushaka kurimbura ubugingo bwawe akabushyira mu rwobo.Gusenga ni intwaro ikomeye idufasha guhashya imihangayiko y'isi ahubwo tugatumbira Yesu.

Source: crosswalk.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ibintu-4-Satani-ashaka-ko-utakazaho-umwanya-wawe-wose.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)