Abagabo bihakanye abana babyaye bagiye gupimwa ADN #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Pro-Femmes Twese Hamwe igiye gufasha mu gupima ADN abagabo bihakanye abana babyaye
Pro-Femmes Twese Hamwe igiye gufasha mu gupima ADN abagabo bihakanye abana babyaye

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki 14 Ukwakira 2020, ubwo impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe yatangizaga umushinga wo gupima ADN abana bihakanywe n'abagabo, kugira ngo bagire uburenganzira bwo kumenya ababyeyi babo bombi.

Ni umushinga uzakorera mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y'Iburasirazuba na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Mu guhitamo utu turere hashingiwe ku kuba ari two dufite imibare myinshi y'abangavu baterwa inda.

Umuyobozi w'umuryango COCAFEM uhuriwemo n'imiryango iharanira uburenganzira bw'umwana n'umugore ari na we wari uhagarariye impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Mutumwinka Marguerite, avuga ko bagamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa ku gitsina.

Avuga ko kenshi hari abagabo byorohera kwihakana abana kuko nta kimenyetso simusiga, iyi gahunda ikazatuma umwana wihakanywe na se agira uburenganzira bwo kumenya ababyeyi be bombi.

Ati “Abangavu n'abakobwa bamaze gukura baterwa inda ariko uwayimuteye ntagaragare ibibazo bikaba byinshi kuko kenshi nta bimenyetso bigaragaza ngo ni nde wateye uwo mukobwa inda”.

Akomeza agira ati “Kwihakana uwo mwana biroroshye kandi ntiwanabimwemeza, nyamara uwo mwana agomba kumenya se. Ariko ubu hari uburyo bwo kubyemeza umwana akagarurirwa uburenganzira bwo kumenya ababyeyi be bombi”.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage Murekatete Juliet, avuga ko kuba babonye umufatanyabikorwa mu kumenya abagabo bihakanye abana, bagiye kubanza kumenya abafite icyo kibazo babahuze n'umufatanyabikorwa.

Avuga ko iki gikorwa nigitangira bizafasha mu gukumira ikibazo cy'abihakana abo babyaranye.

Umuyobozi w
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko nibatangira gupima abagabo ADN bizatuma bamwe batinya kongera gusambanya abana

Agira ati “Turashimira Pro-Femmes kuri iki gikorwa, tugiye gushakisha abafite icyo kibazo tubahuze n'umufatanyabikorwa kandi bizadufasha gukumira isambanywa ry'abana”.

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Murenge wa Karama Mukandera Genevieve, avuga ko gupima ADN bizafasha abana kubona no kugira uburenganzira bwo kumenya ba se.

Ikindi ariko ngo iyi gahunda izatuma hari abagabo batinya gutera inda kubera ko kubamenya bizaba byoroshye.

Ati “Ba bagabo basambanyaga abo bakobwa bazatinya kuko bazaba bazi ko byoroshye kubamenya. Akenshi abo bana bihakanywe na ba se usanga rimwe na rimwe banditse kuri ba nyina cyangwa ubundi na bo ntibabandikishe mu irangamimerere kuko ba se babihakanye”.

Uyu mushinga wo gufasha abakobwa n'abangavu batewe inda ariko abana bakihakanwa na ba se ku ikubitiro uzamara amezi atatu, wongere gusubukurwa mu kwezi kwa mbere 2021 umare amezi atandatu.

Uzashyirwa mu bikorwa na Pro-Femmes Twese Hamwe n'abafatanyabikorwa bayo. Uzafasha mu gutanga ikiguzi cy'ikizamini cya ADN kuko benshi baba badafite ubushobozi bwo kuyipimishiriza.

Umwaka wa 2019- 2020 mu Karere ka Nyagatare hamaze kubarurwa abangavu batewe inda barenga 1,600.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abagabo-bihakanye-abana-babyaye-bagiye-gupimwa-adn
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)