Umuhanzikazi Abayizera Grace uzwi nka Young Grace, wamamaye cyane munjyana ya hip hop , yizihije isabukuru y'amavuko, ashima ibyiza Imana igenda imukorera umunsi ku munsi.
Young Grace abinyujije kumbugankoranyambaga akoresha yagaragaje amafoto mashya afite umurundo w'indabo ari mugitanda.
Kuri ayo mafo yasangije abamukurikirana yagaragaje ko ari mu munezero wo kwizihiza umunsi yavutseho

Yagize ati 'Mana ndi umufana w'ibyo ukora, urakoze kuwundi mwaka, isabukuru nziza kuri njyewe.'
Abayizera Grace yamamaye cyane mu Rwanda munjyana ya Hip hop, yamenyekanye ubwo yakoreraga umuziki we mu karere ka Musanze, nyuma yaje kuza i Kigali naho arakundwa kubera imiririmbire ye.

Kuri ubu Grace ni umugore w'umwana umwe, yise Amata Anca Ae'eedah Ai yahaye akabyiniriro ka Diamante.
Grace aheruka gushyira hanze indirimbo yise Tokeni, kuri ubu afite ikiganiro atambutsa ku rubuga rwa youtube yise 'Single Mother Vibe' aho aganiriza abagore babyaye bagahura n'ubuzima bubakomereye.



