Rutsiro: Stasiyo ya esanse yibwe n'abajura bitwaje intwaro gakondo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu, akagari ka Bunyoni ho mu mudugudu wa Tarasiporo mu ijoro ryakeye mu masaha ashyira saa saba z'ijoro, habereye ubujura bukabije, aho abajura bitwaje intwaro gakondo bibye amafaranga, mudasobwa n'ibindi bikoresho bitaramenyekana, umwe muri ibyo bisambo akaba yabashije gutabwa muri yombi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wambere rishyira kuwa kabiri tariki 15 Nzeri 2020 mu masaha ahyira saa saba z'ijoro, biravugwa ko ubujura bwakorewe kuri Oic Oil Sitasiyo ya Essence ya Kivumu bwakoze n'agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro gakondo yageraga muri 15.

Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje iby'aya makuru, aboneraho gusaba abaturage kudahishirana bagatangira amakuru ku gihe.

Dr. Murangira yagize ati 'Ibyo bisambo byageraga muri 15, ndetse byitwaje intwaro gakondo, aho bibye mu Murenge wa Kivumu ho mukarere ka Rutsiro, ubugenzacyaha bugendeye ku buhamya bwahawe bwasanze hibwe Mudasobwa, Amafaranga n'ibicuruwa bitaramenywa agaciro kabyo.'

Aba bajura abababonye bavuze ko bari bitwaje intwaro gakondo zirimo (Imipanga, Ibisongo, Amaferabeto n'amabuye) aba bose bari bameze nk'urubyiruko ndetse umwe muri bo yabashije gufatwa kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Ya Kivumu mugihe iperereza rigikomeje kugira ngo n'abandi bafatwe.

Umuvugizi wa RIB yamaze abaturage impungenge ko nta bisambo byarusha Leta imbaraga ubwo yari abajijwe ku makuru yari amaze iminsi avuzwe i Rubavu, ubwo humvikanye abaturage bavuga ko ibisambo bibatera birusha abanyerondo imbaraga.

Yakomeje ashishikariza abaturage gufatanya, bagatangira amakuru ku gihe, ntibahishe amakuru kuko abiba abaturage n'ubundi baturuka muri bo.

Aba bajura bibye muri alimantation Umucyo y'uwitwa Sibomana Jean w'imyaka 37, aho yibwe amafaranga y'u Rwanda ibihumbi Magana abiri (200.000frw) bamutwara n'ibicuruzwa ataramenya agaciro kabyo.

Aba bajura binjiye aho Sitasiyo ya Essanse babika amafaranga harimo umukozi uhakora witwa Ngarukiye elias w'imyaka 52, batwara Mudasobwa ebyiri n'amafanga ibihumbi ijana na mirongo itanu (15000frw).

Uyu mukozi wa Sitasiyo bamutwaye ibyangombwa bye, aha kuri iyi sitasiyo bahasanze abazamu batatu ninabo babashije gutabaza, abaturage n'inzego z'umutekano ziratabara, abajura bariruka bageze ahahinze icyayi hafatwa Iradukunda Hassan w'imyaka 28.

Uwafashwe avuka mu murenge wa Mushonyi, akagali ka Rurara, umudugudu wa Kashishi akaba ya koreraga Mu murenge Nyundo, akagali ka Nyundo, aho yafatanwe ferabeto bakoresha bica inzugi, aba bajura bageraga muri 15, aho bari bafite imipanga, ibisongo n'amabuye, uwafashwe afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kivumu.



Source : https://impanuro.rw/2020/09/16/rutsiro-stasiyo-ya-esanse-yibwe-nabajura-bitwaje-intwaro-gakondo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)