Nyamagabe : Ifumberi yamusanze iwe ahamagara RDB kandi hari abazihiga muri Nyungwe bakazirya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muturage atuye mu mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kizimyamuriro umurenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe.

Iki gikorwa cy'indashyikirwa cyabaye muri Gicurasi uyu mwaka aho Nzamuturimana yabonye iyi nyamanswa y'Ifumberi aho kugira ngo ayice ayirye nk'uko abandi babigenza we agahitamo guhamagara abakozi ba RDB.

Ubwo yari ategereje ko abakozi ba RDB bamugeraho, yafashe iyi nyamaswa imeze nk'ihene ayishyira mu nzu, ayiha ubwatsi bw'urubingo iba irya.

Nzamuturimana w'imyaka 28, aganira na UKWEZI yavuze ko icyatumye afata icyemezo cyo guhamagara abakozi ba RDB ari uko yari amaze iminsi yumva mu itangazamakuru ubutumwa buvuga ko inyamaswa zo mu gasozi zifite akamaro.

Yagize ati “Naje gukurikira kuri radiyo numva ko inyamaswa zidufitiye akamaro niyo mpamvu nafashe icyo cyemezo”.

Nzamuturimana asaba abaturage bagenzi be gucika ku muco yo gushimuta inyamaswa z'agasozi, agasaba ko uzajya abona inyamaswa yarenze imbibi za parike yajya abimenyesha ubuyobozi.

Ati “Inama nagiye abaturage bagenzi bage ni uko bareka guhiga inyamaswa z'agasozi kuko arayirya yego ariko nta kintu byamumarira pe. Akeneye inyama yazigura mu mabagiro ziba zirimo z'ihene n'inka”. Ubusanzwe inyamanswa y'Ifumberi hari abajya kuzihiga muri Nyungwe bakazirya ariko Nzamuturimana we yanze kuyirya kuko aziko ikurura ba mukerarugendo

Guverinoma y'u Rwanda mu rwego rwo kurengera urusobe rw'ibinyabuzima biri muri za parike, abazituriye bahabwa ibikorwa by'iterambere biva mu mafaranga ava mu bukerarugendo.

10% by'amafaranga ava mu bukerarugendo akoreshwa mu kuzamura imibereho y'abaturiye za pariki, aho bahabwa amashuri, amavuriro n'ibindi.

Akarere ka Nyamagabe kuva muri 2005 kugera muri 2017 kari kamaze guhabwa miliyoni 230 z'amafaranga y'u Rwanda, mu gihe Leta yari imaze gukoresha miliyari 1.1Frw.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure ashimira uyu muturage wagaragaje urukundo rwo kurengera ibidukikije.

Agira ati “Natwe twaramushimiye ndetse tunereka abaturage ko akwiye kubabera urugero rwiza. Urumva ko iyi ari imyumvure n'ubundi dushaka ko abaturage bose bagira mu rwego rwo kurinda ishyamba rya Nyungwe n'urusobe rw'ibinyabuzima biyirimo,navuga inyamaswa,byaba ibiti n'ibindi binyabuzima,kutabyangiza kugira ngo bikomeze kutugirira akamaro kurushaho”.

Meya Uwamahoro akomeza avuga nk'akarere basabye abafatanyabikorwa b'akarere mu kubungabunga ibidukikije,kujya bahemba abaturage bagaragaje ibikorwa byiza byo kurengera urusobe rw'ibinyabuzima.

Dr Imanishimwe Ange, Umuyobozi w'Umuryango BIOCOOR (Biodiversity Conservation Organisation) wita ku rusobe rw'ibinyabuzima ufite ikicaro mu karere ka Nyamagabe avuga ko bateganya kugabira Nzamuturimana inka y'ishimwe ku gikorwa cy'indashyikirwa yakoze.

Nk'umushakashatsi mu bijyanye no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr Imanishimwe avuga ko kuba guverinoma y'u Rwanda isigaye ifata 10% by'amafaranga yavuye mu bukerarugendo ikayakoresha mu kuzamura imibereho y'abaturiye za parike byatumye abaturage bahindura imyumvire baba inshuti z'urusobe rw'ibinyabuzima.

Ishyamba rya Nyungwe riherereye mu majyepfo ashyira iburengerazuba bw'u Rwanda, muri 2004 nibwo ryahindutse Parike y'Igihugu ya Nyungwe. Iyi pariki iri ku buso bwa kilometero kare zisaga 1000, irimo amoko 1250 y'ibimera, amoko 367 y'inyoni, n'inyamaswa zirimo amoko 13 y'inkende.



source http://www.ukwezi.rw/http:/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyamagabe-Ifumberi-yamusanze-iwe-ahamagara-RDB-kandi-hari-abazihiga-muri-Nyungwe-bakazirya
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)