Mu mukino we wa mbere muri Yanga, Michael Sarpong yemeje abafana ba Yanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino we wa mbee mu ikipe ye nshya ya Yanga muri Tanzania, Michael Sarpong ntibyamsabye gutegereza igihe kinini kugira ngo yigarurire imitima y'abakunzi b'iyi kipe kuko yahise atsinda igitego cyatumye benshi bahita bemeza ko azabaha ibyishimo.

Uyurutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana wanyuze muri Rayon Sports, muri uku kwezi kwa Kanama ni bwo yasinyiye Yanga amasezerano y'imyaka 2.

Ku munsi w'ejo ni bwo Yanga yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2020-2021, ni umunsi uzwi nka Siku ya Wananchi.

Nyuma yo kwerekana aba bakinnyi mu muhango wabereye kuri Benjamin Mkapa Stadium, hakurikiyeho umukino wahuje Yanga na Aigle Noir y'i, ni umukino warebwe na Jakaya Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania, akaba umufana ukomeye wa Yanga.

Iyi Satde ijyamo ibihumbi 60 yari yakubise yuzuye, Michael Sarpong ni umwe mu bakinnyi bari bitezwe kuri uyu mukino.

Yanga yaje gutsinda uyu mukino ku bitego 2-0, igitego cya mbere cyatsinzwe na Tuisila Kisinda ku munota wa 39 ku mupira yari ahawe na Feisal Salum ‘Fei Toto', ni mu gihe igtego cya 2 cyatsinzwe na Michael Sarpong n'umutwe ku munota wa 52 ku mupira wari uhindiwe na Ditram Nchimbi.

Sarpong yaje kuva mu kibuga ku munota wa 67 asimbuwe na Abdulaziz Makame, ni mu gihe Haruna Niyonzima na we ukinira Yanga yinjiye mu kibuga ku munota wa 54 asimbuye Fei Toto.

Michael Sarpong yatsindiye Yanga ku mukino we wa mbere


source http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-we-wa-mbere-muri-yanga-michael-sarpong-yemeje-abafana-ba-yanga
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)