Korali Shalom yasohoye indirimbo “Mfite ibyiringiro” itanga ihumure ku bugarijwe n'ibibazo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Korali Shalom ikorera umurimo w'ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR Nyarugenge yasohoye indirimbo nshya yise “Mfite ibyiringiro” igusha ku gutanga ihumure ku bantu bugarijwe n'ibibazo byo mu Isi.

“Mfite ibyiringiro” ni indirimbo ya kabiri Korali Shalom yashyize hanze kuva umwaka watangira. Iheruka yitwa “Wampaye amahoro'' yasohotse Muri Mutarama 2020.

Shalom iri muri korali zikunzwe mu ruhando rw'abakunzi b'umuziki uhimbaza Imana, Haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Iyi korali imaze imyaka 34 itangijwe yamenyekanye mu ndirimbo zihembura imitima ya benshi zirimo “Nzirata'', “Abami n'abategetsi'', “Nzamamaza”, ‘‘Nyabihanga'' n'izindi.

“Mfite ibyiringiro” ni indirimbo y'iminota ine n'amasegonda 23; yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Producer Bobo.

Korali Shalom yayishyize hanze nk'uburyo bwo gutanga umusanzu wo gutanga ihumure ku bari mu bihe bikomeye.

Mu magambo ayigize, umwanditsi yagize ati ‘‘Mfite ibyiringiro byuzuye y'uko inzozi zizaba impamo abera b'Imana tuzataha. Naba ndi mu rusengero ndimo kuririmba, ninumva ijwi ry'Umwami sinzaceceka, naba ndi mu muganda w'igihugu cyanjye cy'u Rwanda ntibizatuma ntitaba ijwi ry'Umwami wanjye.''

Perezida wa Korali Shalom, Ndahimana Gaspard, yabwiye IGIHE ko mu butumwa buyikubiyemo bwerekana ko nubwo ibikomeye byabaho ariko hari ibyiringiro byo kuzabana na Yesu.

Yagize ati “Yibutsa abantu gukomeza kugira ibyiringiro ko hari igihe Umwami wacu azadusanganira akadukiza indwara z'ibyorezo. Umuvugabutumwa cyangwa umuhanzi mwiza agenda ahumuriza abantu. Aho ibintu bigeze, abantu benshi batakaje ibyiringiro ariko nkuko ijambo ry'Imana ribivuga mu Abafilipi 1.20 dukwiye ‘gutegerezanya ibyiringiro yuko tutazakorwa n'isoni z'ikintu cyose'.''

Yakomeje avuga ko nubwo abantu babaho mu bukene cyangwa mu ntambara nk'iz'ibyorezo bikomeye hari ‘icyizere ko bizagenda neza.''

Korali Shalom ni imwe muzikunzwe n'abatari bake

Kimwe n'ibindi bikorwa bihuza abantu benshi, icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ibikorwa bya Korali Shalom birimo n'ibitaramo yateguraga gukora muri iyi mpeshyi.

Ndahimana agira ati ‘‘Twakomeje gukora ivugabutumwa, hari igihe dutumirwa tukohereza abaririmbyi nka bane [i Ntora kuri ADEPR] ku buryo hari aho tuvuga ubutumwa. Twifashisha ikoranabuhanga kugira ngo dukomeze kubaho mu buzima bw'umwuka.''

Uyu muyobozi yasabye abakunzi babo gukomeza kubasengera no kubasabira kugira iyerekwa ku nganzo yakomeza kubahembura.

Korali Shalom yiyemeje gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza no kugarura abantu benshi kuri Yesu.

Korali Shalom igizwe n'abaririmbyi 105 hatabariwemo ababa hanze y'u Rwanda, ni ubuheta mu makorali y'i Nyarugenge nyuma ya Hoziana yayitanze mu ivugabutumwa ry'indirimbo.

Yashinzwe mu 1986 ari korali y'abana bato, yitwaga “Umunezero”. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.

Mu 1990 yemerewe kwitwa izina, ifata “Shalom” rimaze gushinga imizi. Iyi korali imaze gukora album enye z'amajwi n'ebyiri z'amashusho.

Umva indirimbo nshya ya Korali Shalom yise ‘Mfite Ibyiringiro'

Daniel@Agakiza

Source:Igihe



source https://agakiza.org/Korali-Shalom-yasohoye-indirimbo-Mfite-ibyiringiro-itanga-ihumure-ku-bugarijwe.html
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)