Ibice by'i Kigali, Nyamasheke na Nyamagabe byakuwe muri Gahunda ya Guma mu rugo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase kuri uyu wa 16 Kanama 2020, rigaragaza ko icyemezo cyo gukura utu duce muri gahunda ya Guma mu Rugo cyafashwe nyuma y'ubusesenguzi bwakozwe n'inzego z'ubuzima harebwa uko icyorezo gihagaze.

Mu duce twasubijwe mu bihe bisanzwe harimo imidugudu ya Indamutsa, Intiganda na Tetero yo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Mu Karere ka Nyamasheke, utugari twose turimo Mubuga, Gitwa, Butare na Jarama two mu Murenge wa Gihombo natwo twakuwe mu rugo.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yabwiye RBA ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga nta bwandu bushya bukiboneka.

Yagize ati “Gahunda ya Guma mu rugo yavanyweho mu Murenge wa Gihombo muri Nyamasheke kuko nta barwayi bashya bakihaboneka.''

Itangazo rya Minaloc kandi ryagaragaje ko i Nyamagabe ho Akagari ka Kigeme (ukuyemo Umudugudu wa Gakoma) mu Murenge wa Gisaka n'Akagari ka Ruhunga mu Murenge wa Kibirizi natwo twakuwe mu rugo.

Rigira riti “Umudugudu wa Gakoma ukomeza gahunda ya Guma mu Rugo kugeza isesengura ry'inzego z'ubuzima rigaragaje ko nta cyorezo cya Coronavirus kikihagaragara.''

Abaturage batuye mu mudugudu wagumishijwe mu rugo bibukijwe ko bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza abigenga.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus muri ako gace, inzego z'ibanze n'iz'umutekano zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza yagenwe.

Mu kiganiro cyo kuri iki Cyumweru cyagarutse ku ngamba zo kurwanya Coronavirus mu Mujyi wa Kigali, Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel yashimangiye ko buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we mu guhangana n'iki cyorezo.

Yakomeje ati “Nta muntu ukwiye kuba icyuho cy'indwara, ukemera ko umuntu utubahirije amabwiriza akomeza kurebererwa. Koresha umuti, hwitura mugenzi wawe. Si ukuvuga ngo nabitunganyije, abandi bibwirize, na we bikugiraho ingaruka.''

Abanyarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n'inzego z'ubuzima ndetse hagira ugaragaza ibimenyetso birimo gukorora, guhumeka bigoranye cyangwa ubonye ubifite agahamagara umurongo utishyurwa wa 114.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibice-by-i-Kigali-Nyamasheke-na-Nyamagabe-byakuwe-muri-Gahunda-ya-Guma-mu-rugo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)