Dore inzitizi zishobora gutuma Imigisha yawe itaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugisha ni ikintu kiza cyo kwifuzwa ndetse no kwifurizanya, hari imvugo isanzwe izwi mu muco aho bagira bati” Imana iguhe umugisha”. Hari imigisha myinshi yaba igaragara n'itagaragara Imana yageneye abantu, Gusa ikibabaje ni uko hari umuntu utegereza umugisha w'Imana ntawubone kandi Imana yarawumugeneye. Kubera iki Imigisha itatugeraho kandi ubwo twinjiraga mu gakiza k'Imana twarayihawe kubw'ubuntu? Ibi bishobora guturuka kumpamvu zitandukanye. Ese muri izi nzitizi Pasteri Desire Habyarimana yigishijeho, ntihaba harimo iyazitiye imigisha yawe?.

Icyaha

Abakristo benshi bakunze kugaragaza ko bafite amasezerano menshi Imana yabavuzeho,kandi yatinze nogusohora. Ibi bituma bahora imbere y'Imana bakora ibimeze nko gushaka mu biganza byayo mbere yo gushaka mu maso hayo. Mubyukuri biragoye ko Imana yaguha umugisha utarihana icyaha cyabase ubuzima bwawe. Icyaha ni umwanzi w'amasezerano yawe Imana yaguhaye. Buri muntu wese yari akwiye kwigenzura umunsi ku munsi agaharanira kwezwa kandi akirinda gucira imanza mugenzi we.Ubundi umukristo yakagombye guhora yihana buri munsi, Kubera ko duhora turwana n'isi, satani n'umubiri. Hari umuririmbyi waririmbye ngo “ Ngerageza uko nshoboye kwibuza inama mbi n'ibyaha, nyamara njya mbyibonamo. Jya umboneza” Rero kwezwa birareba buri muntu wese, kuko kwezwa bizarangira umunsi umuntu yarangije urugendo rwe hano ku isi, cyangwa Yesu agarutse.

Nibyiza kumenya rero ko icyaha ari imbogamizi y'umugisha kandi burya buri muntu aba azi ibiri mu mutima we, niba urugero umuntu aziko yasambanye , yaribye, yarakuyemo inda, akaba agira urwango, n'ibindi akaba atarigeze abyatura ngo yihane, uwo muntu aba abizi neza kandi ntaho umugisha wanyura umusanga cyeretse y'ihannye Imana ikamubabarira.Twibukiranye ko nubwo waba ukora imirimo ikomeye ite mu itorero cyangwa ufatiye runini sosiyete, ntabwo ibyo biguhesha itike yo kubona Imigisha y'Imana .Umuti wonyine ni ukwihana icyo cyaha ukabwiza Imana ukuri.

Ibikomere

Gukomereka si ibintu umuntu agiramo uruhare ariko umuntu yagira uruhare mugukira ibikomere. Kuba imfubyi,kuba umupfakazi kubura abawe n'ibyababaje umuntu mubuzima bishobora kurema igikomere kizafata ibisekuru byinshi igihe uwo byabayeho atabikize neza. Ni ingenzi kugira uwo ubwira ibikomere byawe, kubera ko umubabaro usangiwe uragabanuka kandi ibyishimo bisangiwe biragwira.Hari ubwo umuntu ababara adafite uwo babarana,yakwishima ntagire uwo bishimana kubera ibikomere yahuye nabyo mu buzima bwe. Yesu rero niwe wenyine wakiza ibikomere byawe Kuko ntakibabaje nakimwe atanyuzemo. Abaheburayo 2: 18, Abantu benshi bayoborwa n'Ibikomere.

Dukwiye kumenya ko Imana idakiza ibyaha gusa ahubwo ko ikiza n ‘imvune zo mu mutima. Birumvikana ko ibyababaje umuntu ari byinshi, ariko sibyiza gukomeza gutsikamirwa n'amateka mabi, ni byiza kwegera Yesu ukamubwiza ukuri ukamwereka agahinda kawe, ukamusaba kuva mubyagukomerekeje ugana mu butsinzi, kuko bitabaye ibyo wahora ubayeho ubuzima bw'ibikomere niba uri n'umuyobozi abo uyobora ukabayoborera muri ibyo bikomere. Inzitizi y'umugisha w'umuntu ni ibikomere kandi benshi barabigendana, nyamara Yesu wenyine niwe wabikiza.

Amoshya ya satani

Mu isengesho Yesu yatwigishije gusenga hari ahavuga ngo “ Ntuduhane mu bitwoshya” Matayo 7: 9-13 . amoshya ya satani ni mabi kandi abantu benshi bayagwamo umunsi ku munsi kandi ntanubwo satani arobanura uwo ari buyatemo, nubwo waba ukora umurimo w'Imna neza ntabwo yagutinya.Twibuke ko igihe Yesu yari ashoje amasengengesho y‘iminsi 40 ntabwo satani yigeze amutinya ahubwo yashatse kumuta mu moshya,Matayo:1-11 .None niba satani ataratinye Yesu w'umunyembaraga wari uvuye mu masengesho,yatinya umuntu w'umunyantege nkeya, unasenga rimwe na rimwe?.

Amoshya ya satani abwira umuntu ko kwitanga no gukorera Imana byaza ku mwanya wa kabiri aho kuza ku mwanya w'imbere. Nk'urugero ngo amaturo ni pastieri uyahabwa, maze imigisha ikazitirwa ubwo. Nicyo kibazo benshi mubakristo bagira kuko satani aboshya ko guhabwa ari byo byiza kurenza gutanga. Amoshya ni mabi satani iyo yayateje umuntu amubwira ko ubuzima butamubereye agahitamo kwiyahura. yibagiza umuntu ibyiza byose yabonye ku Mana akamubwira ko ntacyo yigeze abona mu buzima bw'agakiza. Burya amoshya ashobora kwereka umugabo ko umugore we atari mwiza, ko arutwa n'umukozi we rugasenyuka gutyo.

Icyakora ushaka guhunga ayo moshya ya satani, ntakindi cyo gukora usibye ku murwanya.Niba utajya usenga ngo hagati yawe na satani haboneke intambara, igihe cyose uzahora ugwa mu moshya, uzaba munzu y'Imana ariko uhora mubyaha wihannye, bisa nkaho ari ukugwingira, ntabwo uzigera ukura muby'umwuka. Bibiriya itubwira ko dukwiye kurwanya satani kandi nawe azaduhunga Yakobo 4:7. Inzitizi ikomeye itumye benshi batakira umugisha w'Imana ni uguhora mumoshya y'umwanzi , umugome satani.

Karande

Inkomoko ya karande iva henshi, twavugamo ubusambanyi,umujinya,kubeshya, ubwibone, amaraso n'ahandi. Iyo umuntu aguye mu cyaha cy'ubusambanyi, nubwo Imana yamubabarira ariko gikururuka ku bisekuru byinshi. Aha rero iyo utamenye ko iyo karande iri mu muryango wawe bishobora kuba inzitizi y'umugisha kugera no kubisekuru byinshi. Urugero twavuga ibyabaye kuri Dawidi, cyangwa Salomo ubwo yaterwaga n'umujinya yakomoye ku bisekuru bye bigatuma atagera mu gihugu cy'isezerano Kanani.

Birakwiye ko twemera inkomoko yacu, tukamenya aho tuvuka ko ari muri karande zitandukanye maze kuko iyo umuntu ari muri Kristo Yesu aba ari icyaremwe gishya ibyakera bikaba bishize, ntabundi buryo bwo gutsinda karande usibye kuguma muri Yesu, tugakurikiza amahame ye twigana ingeso ze.Nubwo umuvumo waza ugushakisha bitewe n'uko ari ibintu biba mumaraso kandi bisa n'ibyikora, Igihe uzaba wihishe muri Yesu umuvumo uzaba urimo kuzerera hafi aho ariko ntuzakugeraho uzaba urinzwe n'amaraso ya Yesu.

Ubuswa (Kutamenya)

Abantu benshi bakunze gukerensa igihe Imana ibagendereramo, ntibabe maso. Bibiriya ivuga mu gitabo cy'umuhanuzi Hoseya 4:6, Ko abantu b'Imana barimbuwe no kutamenya. Imigisha yo mugakiza k'Imana twayihawe kubw'ubntu, abantu benshi bibaza imvamvu batabona iyo migisha y'Imana, Ariko kubera kutamenya icyo Imana ibashakaho no guhora bakerensa ubuntu bw'Imana biragoye ko babona iyo migisha.Birasaba ko umuntu amenya neza amahame y'Imana akayimika mu mutima we. Muby'ukuri iyo ukijijwe nabi uhora wihisha mu byaha, niwowe uba wihima wizitirira imigisha, ntawundi uhomba.Mwenedata baho ubuzima bunejeje Imana, ntabwo abahamagawe nayo bagenda nk'abandi bose, bagira imbuto zibaranga.Kumenye ibyo Imana ishaka, uzabibwirwa no kuyegera, maze imigisha yawe ihere ko ikugereho.

Reba inyigisho yose ivuga ku nzitizi z'imigisha. Murayigezwaho na P.Desire

Daniel@Agakiza



source https://agakiza.org/Dore-inzitizi-zituma-Imigisha-yawe-itaza.html
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)