Umunyamakuru Friday James wakoreye televiziyo Rwanda yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Friday James, umunyamakuru usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoze ubukwe na Karemera Sandrine biyemeza kubana akaramata.

Ni ubukwe bwabaye ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanya 2020, bubera muri Amerika aho batuye.

Ni ubukwe bwabereye ku nkombe z'ikiyaga bukaba bwitaburiwe n'abantu banyuranye, inshutu n'umuryango w'abageni.

Umuhango wabereye ku nkengero z'ikiyaga

Friaday James abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aherutsa gutangaza ati"inzozi zibaye impamo! Ndishimye kandi mbuze amagambo yo kuba njye na Sandrine isezerano ryo ry'urukundo no kuzabana ribaye impamo. twahawe umugisha n'Imana n'ababyeyi bacu. Turishimira urukundo rwacu turishyira ku y'indi ntera tugiye kuba umugore n'umugabo."

Fridaye James akaba yasezeranye kubana akaramata na Sandrine nyuma y'uko muri Nzeri 2019 yari yateye ivi amusaba kuzamubera umugore.

Bahamije isezerano ryabo imbere y'Imana

Icyo gihe Friday James yashimiye Sandrine kuba yaramubereye inshuti nziza, umujyanama ndetse n'umwunganizi utaramutengushye.

Mu magambo yuje amarangamutima, Friday James yagaragaje ko yishimiye kuba azabana n'umugore bahuje itariki y'amavuko.

Yagize ati"ni byiza kuba ngeze ku ntera yo kuba nashyingiranwa na Sandrine. Rwari urugendo nyarwo kandi rushimishije, nshimishijwe n'ibyo Imana idufitiye mu minsi iri mbere, sinatekerezaga ko kuba duhuye dusangiye itariki y'amavuko (15 Gashyantare) byatuma tubana ubuzima bwacu bwose."

Muri Nzeri 2019 yari yamwambitse

Friday James yamenyekanye cyane kuri TVR mu biganiro binyuranye ndetse n'amakuru, yanamoreye kandi TV10.



source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-friday-james-wakoreye-televiziyo-rwanda-yakoze-ubukwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)