Ibyishimo kuri Mwarimu T-Stash wasoje Kaminuza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru w'imikino Tuyishime Anastash uzwi nka T-Stash ari mu byishimo nyuma yo gusoza Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y'u Rwanda (Bachelor's Degree).

Kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye ibirori no gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 9526 basoje amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda 2025 (Graduation), abo barimo na Mwarimu w'imikino, T-Stash.

Akaba yasoreje muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Remera (UR- Remera Campus) aho yize Biology and Physical Sports with Education.

Uyu munyamakuru ukiri muto ariko utanga icyizere, akanzwe na benshi mu biganjemo urubyiruko aho imvugo ye nka "Nkunda Unkundire Abantu" akunda gukoresha yasakaye mu banyamupira benshi.

Urugendo rwe rw'Itangazamakuru yahereye mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye muri GS Rango yize aho yavugaga amakuru mu kigo.

Muri Werurwe 2023 nibwo yagiye kuri Micro bwa mbere kuri Sana Radio icyo gihe yanakoraga nka Media Officer wa AS Kigali y'abagore.

Muri Kamena 2023 yaje kuhava abonye ikiraka cyo kogeza Shampiyona y'u Rwanda kuri Magic Sports TV.

Nyuma yaje gushinga YouTube Channel yitwa "Ishoti TV" itambukaho amakuru y'imikino ni nayo akoraho ubu.

Mwarimu T-Stash yasoje Kaminuza



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12061

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)