Ni amateka yisubiyemo? Itariki imwe kuri ba Minisitiri b'Intebe babiri batandukanye - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Tariki 23 Nyakanga 2014, nibwo Perezida Kagame yagize Anastase Murekezi wari Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, asimbuye kuri uwo mwanya Dr Pierre Damien Habumuremyi.

Uwo yari asimbuye, yari amaze iminsi 1020 ni ukuvuga imyaka ibiri, amezi icyenda n'iminsi 16 kuri uwo mwanya kuko yari yarahawe inshingano ku wa 07 Ukwakira 2011.

Itariki n'ukwezi Murekezi yaherewe inshingano ihura neza n'iyo Dr. Justin Nsengiyumva yazihereweho kuko bombi ari itariki 23 Nyakanga. Birashoboka ko ari uguhurirana bisanzwe kuko ku bandi bagize Guverinoma bitari byarigeze bibaho.

Nyuma yo gushyirwa mu nshingano, Dr. Justin Nsengiyumva, yanditse ku rukuta rwe rwa X, ashima Perezida Kagame ku bw'icyizere yamugiriye akamuha inshingano nshya zo kuyobora Guverinoma.

Ati 'Mbijeje kubahiriza inshingano mumpaye no gukorera u Rwanda nshiye bugufi kandi n'umuhate ngendeye ku buyobozi bwanyu n'umurongo wanyu. Nishimiye byimazeyo inshingano mwampaye kandi nzakomeza gukora nshyizeho umutima kugira ngo dushyire mu bikorwa ibyihutirwa biganisha ku iterambere ry'igihugu cyacu, mu budahemuka no mu mucyo. Nzatanga imbaraga zanjye zose kugira ngo mbafashe kugera ku cyerekezo cyiza cy'igihugu cyacu.'

Thank you, Your Excellency @PaulKagame, for your trust and confidence once again. I am deeply honored, humbled, and grateful. I pledge to serve you and Rwanda with humility and dedication under your leadership and guidance. I fully embrace the responsibility entrusted to me and… https://t.co/HRqj3ujVZs

â€" Dr. Justin Nsengiyumva (@Dr_JNsengiyumva) July 23, 2025

Ibyo Murekezi yatangaje ubwo yagirwaga Minisitiri w'Intebe mu 2014

Nyuma yo guhabwa umwanya mushya, Anastase Murekezi yifashishije Twitter ashimira Perezida Kagame icyizere yamugiriye, avuga ko ari umwanya mwiza ahawe wo gukomeza gukorera igihugu.

Ati "Ni umwanya wo gukomeza gukorera hamwe nk'Abanyarwanda [...] sinabona uko nshima Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika kungira Minisitiri w'Intebe".

My new appointment gives me a unique opportunity to keep serving my Country "Rwanda" and Rwandans all of us working hard together.

â€" Anastase Murekezi (@amurekezi) July 23, 2014

It is a great honour for me to have been appointed Prime Minister by H.E @PaulKagame, President of The Republic of Rwanda.

â€" Anastase Murekezi (@amurekezi) July 23, 2014

I cannot thank enough H.E @PaulKagame, President of The Republic of Rwanda for having appointed me Prime Minister.

â€" Anastase Murekezi (@amurekezi) July 23, 2014

Makuza Bernard ni we wamaze igihe kinini ari Minisitiri w'Intebe

Kuva mu 1994, Makuza Bernard ni we wamaze igihe kinini ari Minisitiri w'Intebe kuko yamaze kuri izo nshingano imyaka 11, amezi atandatu n'iminsi 29.

Akurikirwa na Dr. Édouard Ngirente wari umaze imyaka irindwi, amezi 10 n'iminsi 23 mu gihe ku mwanya wa gatatu w'abamaze igihe kuri uyu mwanya ari Pierre-Célestin Rwigema wamaze imyaka ine, amezi atandatu n'iminsi itandatu.

Anastase Murekezi yamaze imyaka itatu, ukwezi kumwe n'iminsi irindwi mu gihe Pierre-Damien Habumuremyi yamaze imyaka ibiri, amezi icyenda n'iminsi 16.

Faustin Twagiramungu yamaze umwaka umwe, ukwezi kumwe n'iminsi 12.

Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w'Intebe mushya ku wa 23 Nyakanga 2025
Anastase Murekezi yagizwe Minisitiri w'Intebe ku wa 23 Nyakanga 2014



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-amateka-yisubiyemo-itariki-imwe-kuri-ba-minisitiri-b-intebe-babiri

Post a Comment

1Comments

Post a Comment