
Babigaragaje ku wa 18 Nyakanga 2025, ubwo hafungurwaga ku nshuro ya 11 Imurikagurisha ry'Abikorera ry'iminsi 12 bo mu Ntara y'Amajyepfo, riri kubera mu Karere ka Huye.
Iradukunda Dieudonné uhagarariya Sosiyete y'urubyiruko y'ubugeni n'ubukorikori itunganya ikanacuruza ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu gikoni ndetse n'iby'imitako bikorwa mu biti yitwa Youth Proud Ltd, ikorera mu Karere ka Huye, yabwiye IGIHE ko kwitabira imurikagurisha bibungura abakiliya bashya, rikanabafasha kumeya icyo babakeneyeho, ari na ko ribabera ishuri kuko bigira ku bandi.
Ati 'Imurika nk'iri ni umuterankunga mu bikorwa byacu bya buri munsi, kuko ritwongerera imbaraga zo kongera no kunoza ibyo dukora. Turifata nk'urukiramende dusimbuka duhamya imbaraga tumaze kugeraho mu mikorere.'
Abihuriyeho na Uwase Iradukunda Henriette, umukozi w'Ikigo gicuruza imbuto zitandukanye zo guhinga za kijyambere cyitwa Rumbuka Ltd gikorera hirya no hino no mu Ntara y'Amajyepfo, wavuze ko imurikarigusha ribafasha kurushaho kwegera abahinzi bitabagoye.
Ati 'Twitabira imurigurisha kugira ngo abahinzi bose bakeneye imbuto babe babona imbuto bitabagoye. Iyo twaje, abantu bashya baratumenya, kandi hakaba n'abishimara kutumenya, ukabona neza ko iri ari ihuriro rya ngombwa ry'umuguzi n'ugurisha.'
Yakomeje avuga ko byaba ari ikibazo igihe haba hari umucuruzi utumva akamaro ko kwitabira imurikagurisha, avuga ko byaba bisa nk'umukobwa wanze umuranga kuko yazahera mwanyina.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, wafunguye ku mugaragaro iri murika, yagarutse ku mumaro waryo, asaba abamurika n'abagura kubyaza uyu mwanya amahirwe ahuriweho yo kugurisha no kurema abandi bakiliya bashya, kwigiranaho no kurushaho kunoza ibyo bakora ari na ko abaguzi bamenya amahirwe ari mu ntara yabo y'ibyo bakenera buri munsi batari bazi ko bihabarizwa.
Ati 'Uyu ni umwanya wo kwisuzuma kuri mwe mwikorera mwibaza muti 'ese ko tuje kumurika uyu munsi ibi, umwaka utaha ni iki tuzaba twongeyemo, kugira ngo dushobora gutera imbere?' Iyi gahunda nibabere iyo kwigiranaho, murebe uko abandi bakora, mwungurane ubumenyi mu mikorere, kugira ngo dushobore gutera intambwe mu iterambere.'
Yakomeje asaba abaturage kuryitabira bagateza imbere abacuruzi babegereje ibyo bakeneye bifuza byabegerejwe, ari na ko batanga inama zubaka ku byo bifuza byakongerwamo.
Iri murika rihurije hamwe abamurika basaga 250 baturutse hirya no hino mu Ntara y'AMajyepfo, ndetse n'ahandi mu gihugu, hadasigaye n'abo mu mahanga, rikaba ryitezweho kuzakira abarisura barimo n'abaguzi basaga ibihumbi 30.







