Iki gikorwa cyabereye muri Iwacu Academy iherereye muri Vision City mu Murenge wa Kinyinya, ku wa 15 Kamena 205.
Cyari kigamije kwigisha abantu no kubaha amahirwe yo kwisuzumisha indwara zikomeye zirimo umuvuduko w'amaraso ,diyabete, kanseri y'inkondo y'umura, kanseri y'ibere, na kanseri ya prostate.
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abaturage batandukanye barimo abatuye muri Vision City Estate 2020, abatuye mu midugudu iri mu nkengero zayo, abayobozi b'inzego z'ibanze, n'abahagarariye Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Cyitabiriwe kandi n'abagize Inama y'Igihugu y'Abagore (CNF), urubyiruko, abo muri Groupe Taille Irahenda yo mu Murenge wa Kinyinya, ndetse n'abashinzwe umutekano muri uwo murenge.
Uretse kwipimisha, abitabiriye na bo bahawe amahirwe yo kuganira na Dr. Edgard Alexandre Murinzi, abasobanurira akamaro ko kwisuzumisha indwara zitandura hakiri kare.
Dr. Murinzi yagaragaje ko kwisuzumisha hakiri kare ari inkingi ikomeye yo kwirinda no guhangana n'indwara zitandura zihangayikishije Isi.
Yaberetse uburyo abantu bakwiriye kwita ku buzima bwabo bakisuzumisha nk'inkingi ikomeye yo kwirinda no guhangana n'indwara zitandura.
Umuyobozi wa Goodlife Access, Ida-Alexandra de Cordier, yagaragaje uburyo biyemeje guteza imbere ubuzima rusange, ndetse ko bakomeje kuba ku isonga mu kwegera abaturage, kubaha ubumenyi, no guteza imbere uburyo bwo kwirinda no gutahura hakiri kare indwara zitandura zugarije imibereho y'Abanyarwanda.
Yashimiye Isibo Icyerekezo ku bufatanye n'ubwitange bagaragaza mu gushishikariza no gukangurira abaturage kwitabira ibikorwa byo kwirinda no gutahura hakiri kare indwara zitandura.
Umuyobozi w'Isibo Icyerekezo, Nishimwe Luce Gloria, yashimiye abitabiriye bose ndetse n'abahagarariye inzego zitandukanye zashyigikiye iki gikorwa.
Yashimiye kandi Iwacu Academy ku ruhare rwayo rukomeye mu gushyira mu bikorwa icyo gikorwa cy'ingenzi ku buzima bw'abaturage.
Iki gikorwa cyashimangiye akamaro ko gukangurira abantu kwita ku buzima bwabo no gufata ingamba zo kurwanya indwara zitandura, hibandwa ku kwisuzumisha hakiri kare nk'ingamba z'ingenzi mu gukumira indwara no gukemura ibibazo by'ubuzima.
Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko hafi 60% by'impfu ziterwa n'uburwayi mu gihugu ziterwa n'indwara zitandura.
Ibi bigaragaza uburemere bw'indwara zitandura n'akamaro ko kwitabira ibikorwa byo kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo izo ndwara zikumirwe bigishoboka.
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS, rivuga ko indwara zitandura zica 70% by'abantu bose bahitanwa n'indwara ku Isi. Indwara z'umutima ni zo ziri ku mwanya wa mbere aho zihariye 32% mu gihe kanseri iza ku mwanya wa kabiri kuko yica abarenga miliyoni 9,6 ku mwaka, igakurikirwa na diabetes n'umuvuduko w'amaraso.





