Uko Perezida Kagame yarangiye ALU umwubatsi ubwo yari igiye gushinga Icyicaro mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibijyanye n'umushinga wo kubaka African Leadership University mu Rwanda, Fred Swaninka yongeye kubigarukaho kuri uyu wa gatanu ubwo habaga umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku barenga 400 baherutse kurangiza amasomo yabo muri iyi kaminuza.

Uyu mugabo yavuze ko yaje mu Rwanda bwa mbere yitabiriye inama, ariko biza kurangira agiranye ibiganiro na Perezida Kagame byavuyemo gutangiza iyi Kaminuza mu Rwanda.

Ati 'Ubwo twazaga mu Rwanda mu 2014 mu nama yahuje Abanyafurika batandukanye kugira ngo bamenyane, waduhaye (Perezida Kagame) ikaze. Mu 2015 ubwo twaganiraga ibijyanye no gutangiza kaminuza hano waduhaye ubufasha bw'ako kanya, kubera ibyo twabashije kubona uruhushya n'ibyangomba byo kubona kaminuza hano. Ubwo twatekerezaga kurushaho kwagura kaminuza, waduhaye ubutaka uyu munsi twubatseho iyi kaminuza nziza.'

Mu gihe Swanika yashimiraga abagize uruhare mu kubaka ALU kugeza ku rwego iriho uyu munsi, yazirikanye uruhare rw'Ikigo gitanga serivisi z'ubwibatsi cya SUMMA kubera imirimo yo kuyubaka.

Yakomeje avuga ko yamenye iki kigo cy'ubwubatsi biturutse ku makuru yahawe na Perezida Kagame.

Ati "Abandi bantu bakeneye kuzirikanwa uyu munsi ni SUMMA. Ubwo twavugaga ibijyanye no kubaka iyi kaminuza, [Perezida Kagame] yarambwiye ati 'hari ikigo cy'ubwubatsi gikora neza cyane ibijyanye no kubaka vuba' ambwira inkuru y'uburyo bubatse BK Arena mu mezi atandatu, arambwira ati 'ntekereza ko bakubaka kaminuza yawe' kandi koko mu mezi arindwi babashije kubaka iyi kaminuza kandi ari mu bihe by'icyorezo cy'icyorezo (Covid-19)."

SUMMA ni ikigo cy'ubwubatsi kimaze gukora imishinga itandukanye mu Rwanda irimo BK Arena, Kigali Convention Centre na Stade Amahoro igeze ku musozo.

Bitewe n'uburyo iki kigo cyakoze neza imirimo yacyo, muri Nzeri mu 2023, Leta ya Uganda yasinyanye amasezerano na SUMMA, yo kubaka inzu y'imikino nka Dakar Arena yo muri Sénégal na BK Arena yo mu Rwanda.

African Leadership University yubatse mu buryo bwiza kandi bugezweho
Ubuyobozi bwa Kaminuza Mpuzamahanga ya African Leadership University bwageneye Perezida Paul Kagame igihembo kubera imiyoborere ye myiza ishyira imbere ibijyanye no gufasha ndetse no gushyigikira ba rwiyemezamirimo
Fred Swaninka yavuze ko yaje mu Rwanda bwa mbere yitabiriye inama



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-perezida-kagame-yabaye-umuranga-w-uwahawe-akazi-ko-kubaka-african

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)