Bruce Melodie ayoboye abahanzi bagiye bakoman... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe kitari kinini cyane umuziki nyarwanda umaze, wagiye urangwa n'abahanzi batajya imbizi yewe n'abafana babo ugasanga bigoranye kuba bakumvikana.

Kuri ubu bisa nk'ibyagiye bigabanuka ugereranije, ukaba wabishingira ku kuba ibikorwa bihuza abahanzi byarabaye bicye, ariko mu myaka yo hambere wasangaga ahanini PGGSS iri mu bikurura ihangana.

Harimo kandi no kuba warasangaga abantu bakorera mu matsinda mu buryo bumwe n'ubundi, yaba afite izina cyangwa ugasanga ari inshuti ya runaka, itaba inshuti y'undi.

Muri iki gihe ubona ko abahanzi basa n'abadashaka kwivanga cyane mu bintu byo guhangana byashyushyaga imyidagaduro nubwo ku rundi ruhande hari nubwo byayidindizaga.

Gusa ntabwo kabura, birumvikana mu bantu bakora ibintu bimwe, ntabwo abantu bahuriza ku bintu aho usanga nko mu bihembo bitangwa hari abagaragaza ko hakoreshejwe amarangamutima n'ibindi.

Ku rundi ruhande ariko hashize igihe ubutatu bw'abahanzi Meddy, The Ben na Bruce Melodie buri mu buzamura igisa n'umuriro mu bakunzi b'umuziki nyarwanda, bamwe bakemeza ko runaka arusha undi.

Ni ibintu ariko Meddy asa n'uwabaye abivuyemo muri iyi minsi cyane ko atagikora umuziki w'isi nk'uko bamwe bawita [Secular], umuriro ukaba ukomeje kwaka hagati ya The Ben na Bruce Melodie.

Umwe muri bo agaragaza ko ari we mukozi undi akaba ari umunebwe, ibintu Bruce Melodie yumvikanye agarukaho kenshi, agaragaza mu buryo bweruye ko The Ben atafungura udushumi tw'inkweto ze.

Mu bihe binyuranye uyu muhanzi yagiye yumvikana ko yakubita mugenzi we agakoni ku nda. Ariko nubwo aba ari bo bagezweho mu kuvugwa, hari izindi nkuru zagiye zibaho, ugasanga abafana banateranira amabuye mu birori kubera ihangana ryabaga riri hejuru.

Tugiye kubagezaho zimwe mu nkuru z'ishondana zagiye zifata intera yo hejuru mu mateka y'umuziki nyarwanda:

1.Riderman na Jay Polly

Biragoye kuba wavuga umuziki nyarwanda n'uburyo abantu bagiye bawuhanganiramo ngo usige inkuru z'urudaca zaranze Riderman na Jay Polly.

Aba baraperi bari mu batangiye umuziki mu bihe byo hambere aho Jay Polly yatunganije indirimbo ya mbere muri 2004, undi na we muri 2006.

Mu myaka ya 2008 bitewe no kuba buri umwe yari afite uko yihariye, batangiye guhangana bikomeye bigaturuka no kuba Riderman yarafatwaga nk'ugambanira injyana ya Hip Hop kuko kenshi yabaga agendana n'abaririmbyi batarebanaga neza n'abaraperi.

Mu bihe bitandukanye aba bombi bahuriye muri PGGSS ntabwo byabaga byoroshye kuko abafana bumvaga umwe ari we uri imbere undi akaza inyuma.

Guhangana kwabo kwanageraga mu mirongo bandika [barasana] umwe yihiga ubutwari undi akamwereka ko ibyo yivuga nta kintu bivuze.

Umuntu yavuga ko byashyizweho aho akadomo ubwo Jay Polly yitabaga Imana, Riderman akanakora indirimbo yo kumuha icyubahiro avuga ko umuziki uhombye umusirikare w'ingenzi.

2.Neg G The General na Riderman

Biragoye kuba waba uri umuntu wagiye wifuza kumenya uko umuziki nyarwanda wazamutse, ngo be utazi itsinda ry'agatangaza ryabayeho rya UTP Soldiers.

Ni itsinda ryari rigizwe n'abasore bane ryashinzwe muri 2005, ariko riza gutandukana bizamura umwuka mubi mu buryo bwumvikanaga mu bihangano by'abari inkingi za mwamba z'itsinda.

Kenshi mu biganiro Neg G The General yagiye akora yumvikanaga avuga ko Riderman atamurusha ibikorwa n'ibigwi mbega agaragaza ko ari we wamugize uwo ari we.

3.Bruce Melodie na Christopher Muneza

Mu bihe binyuranye hagiye humvikana ihangana hagati ya Bruce Melodie na Christopher cyane ko mu bihe babaga bahuriye mu bitaramo binyuranye nka PGGSS, wasangaga n'abafana babo batajya imbizi.

Mu minsi micye ishize, Bruce Melodie yumvikanye yemera ko yigeze kubaho agirira ishyari mugenzi we Christopher biturutse ku kuba yari afite abamufasha bafatika ari bo Kina Music, mu gihe we yirwarizaga.

Byiyongeraho kandi indirimbo yakoze igakundwa cyane yitwa "Habona", gusa byaje kurangira bahuje bavuga ko nta guhangana kugihari hagati yabo kuko biba byiza kuba mu kibuga kirimo abakinnyi benshi aho kwifuza kuba umwe.

4.P Fla a Bull Dogg

Biragoye ko abantu bashobora kubana mu itsinda igihe cyose ndetse kenshi iyo batandukanye biba bigoye gusanga hari icyiza umwe yavuga ku wundi.

Ibi ntabwo bivuze ko amatsinda ari mabi. Itsinda rya Tuff Gangz naryo ryahaye ibyishimo bikomeye abakunzi b'umuziki ndetse benshi baba biteze ko igihe kizagera bakongera kubabona ku rubyiniro ari bane kuko Jay Polly we yatabarutse.

Mu myaka yaza 2015 Bull Dogg na P Fla barahanganye bikomeye, ibitutsi bivuza ubuhuha mu ndirimbo zinyuranye bashyiraga hanze. Hari amakuru avuga ko bigeze guhurira mu nzu itunganyirizwamo umuziki bararwana ikofe ku rindi.

Ni ibintu byaje koroha, bongera kugaragara bari kumwe ubona nta kibazo bafitanye ndetse banavuga ko bafite umuzingo bakoranye nka Tuff Gangz uzaba unariho indirimbo bakoranye na Jay Polly.

Ku ruhande rwa P Fla mu bihe binyuranye yagiye yumvikanisha ko guhangana ari kimwe mu bigize imyidagaduro. Mu kiganiro kimwe yigeze kumvikana agaruka ku byo Bruce Melodie yari yavuze ashinja ubunebwe The Ben na Meddy.

Icyo gihe yavuze ko byari kuba byiza iyo aba bagabo bagira icyo babivugaho ko ubundi ari ko byubatse kandi binazamura. 

5.Ama G The Black na Bruce Melodie

Uvuze ubucuti n'abahanzi bagiye bahurira mu ndirimbo nyinshi ntabwo wakwirengagiza ubuzima bugoye Ama G yahuriyemo na Bruce Melodie ariko nyamara igihe cyarageze bagira ibibazo bikomeye.

Ibi byatumye kenshi Ama G mu biganiro yakoraga yarasaga n'uwerekana ko mugenzi we atazirikana, mbega ko ari indyarya, nta nshuti imurimo, yerekana ko yamwirengagije.

Hanavuzwe inkuru z'uko Bruce Melodie yaba yarashatse gutwara umugore w'uyu muraperi, ariko impande zombi ntabwo zigeze zemeza aya makuru.

Kugeza ubu ariko basa n'abongeye guhuza umwuka aho Ama G ashobora guhamagara Bruce Melodie mu kiganiro bakibukiranya inkuru z'ibyo banyuranye. Bashobora kuba bariyunze!.

Ikindi ni ko Ama G akunzwe kumvikana asingiza ibikorwa bya Bruce Melodie "Munyakazi" umaze kuba inganzamarumbo mu muziki nyarwanda.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140813/bruce-melodie-ayoboye-abahanzi-bagiye-bakomanya-imitwe-na-bagenzi-babo-140813.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)