Ngororero : Ababyaza babiri bakurikiranyweho urupfu rw'uruhinja batawe muri yombi nyuma y'icyumweru bashakishwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'ifatwa ry'aba babyaza barimo uw'umugabo w'imyaka 28 n'umugore w'imyaka 36, yemejwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), aho aba bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Kabaya mu gihe dosiye yabo igitunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uru rwego ruvuga ko icyaha bakekwaho cyakozwe tariki 20 Mutarama 2024 ubwo umubyeyi umwe yazaga kubyarira ku Bitaro bya Kabaya, bagakomeretsa mu mutwe uwo mwana ubwo bamubyazaga, bikamuviramo urupfu.

RIB yagize iti "bamaze kubona ibyo bakoze, bahise batoroka ntibagaruka mu kazi bitewe nibyo bari bamaze gukora.'

Aba babyaza babiri, bafashwe nyuma y'icyumweru, kuko kuva icyo gihe tariki 20 Mutarama 2024 ubwo batorokaga, bafashwe ku ya 28 Mutarama.

RIB iboneraho gusaba abantu kudatoroka inzego, kuko aho batorokera hose, ubutabera butabura gukora akazi kabwo, kandi ko mu gihe bafashwe baratorotse, gutoroka na byo byongera ibyago byo kuba abantu bakurikiranwa bafunze.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Ngororero-Ababyaza-babiri-bakurikiranyweho-urupfu-rw-uruhinja-batawe-muri-yombi-nyuma-y-icyumweru-bashakishwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)