Biteye isoni! Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo yatsinze Inter Miami ya Lionel Messi ibitego birenga bitanu kubusa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biteye isoni! Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo yatsinze Inter Miami ya Lionel Messi ibitego birenga bitanu kubusa.

Mu ijoro rya cyeye nibwo habaye umukino karundura wari utegerejwe na benshi wahuje ikipe ya Al Nassr ikinamo rutahizamu wa mbere ku Isi Cristiano Ronaldo na Inter Miami ikinamo umukinnyi wa mbere ku Isi Lionel Messi warangiye ikipe ya Al Nassr itsinze Inter Miami ibitego 6-0.

Uyu mukino wa gishuti ntabwo Cristiano Ronaldo yawugaragayemo kubera ikibazo cy'imvune gusa wabaye ahari dore ko yari yicaye muri sitade mu myanya y'icyubahiro ubwo ikipe ye yagaraguzaga agati iya Lionel Messi.

Lionel Messi yinjiye mu kibuga Inter Miami yamaze gutsindwa ibitego 6-0 ku munota wa 82 w'umukino habura iminota 8 kugira ngo umukino urangire.

 



Source : https://yegob.rw/biteye-isoni-al-nassr-ikinamo-cristiano-ronaldo-yatsinze-inter-miami-ya-lionel-messi-ibitego-birenga-bitanu-kubusa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)