U Rwanda rwasoje igikombe cy'Afurika rutakaza umukino wa Congo Brazaville #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda ya Handball yasoje imikino y'Igikombe cy'Afurika ku mwanya wa 14 ni nyuma yo gutsindwa na Congo Brazaville ibitego 42-28.

Wari umukino wa nyuma w'u Rwanda mu gikombe cy'Afurika cya 2024 kirimo kubera mu Misiri i Cairo muri Cairo guhera tariki ya 17 Mutarama 2024 kikazasozwa ejo ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024 aho Misiri izakina na Algeria ku mukino wa nyuma.

U Rwanda na Congo Brazaville bakaba bahatabiraga umwanya wa 13 ni mu gihe Kenya yari izame gutsinda Zambia ku mwanya wa 15, bivuze ko Zambia yasoje ku mwanya wa 16 ari na wo wa nyuma muri iki gikombe cy'Afurika.

Uyu mukino w'u Rwanda na Congo Brazaville wakurikiranywe na Munyanziza Gervais ushinzwe amakipe y'igihugu muri Minisiteri ya Siporo wageze i Cairo ku munsi w'ejo hashize ku wa Kane.

Muri rusange ntabwo u Rwanda rwatangiye neza yaba mu bwugarizi ndetse n'ubusatirizi, byatumye iminota 10 ya mbere Congo iyisoza irurusha ibitego 5, byari 9-4.

Abasore b'u Rwanda barimo Emmy na General bagaruye bagenzi babo mu mukino maze iminota 20 igera gasigayemo 2, byari 14-12.

Ku munota wa 29 hasigayemo igitego kimwe byari 17-16, gusa baje gukora amakosa Congo ihita ibatsinda ibindi bitego 3, bagiye kuruhuka ari 20-16.

Igice cya kabiri u Rwanda rwagaragaje imbaraga nke no gukora amakosa bituma Congo izamura umubare w'ikinyuranyo cy'ibitego umukino warangiye ari 42-28.

Gutsindwa uyu mukino bivuze ko u Rwanda rwari rwitabiriye iki gikombe ku nshuro ya mbere rusoje ku mwanya wa 14 mu makipe 16.

Biteganyijwe ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda iri mu Misiri izahaguruka igaruka mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 29 Mutarama 2024 saa 21h50' ni mu gihe biteganyijwe ko bazagera mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Kabiri saa 3h25'.

Munyanziza Gervais yakurikiranye uyu mukino



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwasoje-igikombe-cy-afurika-rutakaza-umukino-wa-congo-brazaville

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)