Nyuma y'umutoza abafana ba Rayon Sports bongeye kugaragaza umukinnyi badashaka ko aguma muri iyi kipe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'umutoza abafana ba Rayon Sports bongeye kugaragaza umukinnyi badashaka ko aguma muri iyi kipe

Hashize iminsi micye abafana ba Rayon Sports bagaragaje ko badashaka umutoza Mohamed Wade nyuma yo gutsindwa n'ikipe ya Gasogi United.

Abafana nyuma yo kugaragaza ko batishimiye uyu mutoza byahise binamuviramo gukurwa ku mwanya w'umutoza mukuru asubira ku kuba umwungiriza. Ku munsi wejo hashize abafana nabwo bongeye kwerekena ko badashaka rutahizamu waje ari mushya witwa Alsene Camara.

Uyu rutahizamu waje mu igeragezwa ariko agahita asinyishwa yajya mu kibuga akerekana ko ntabushobozi bwafasha Rayon Sports afite nawe dushobora kubona yirukanwe cyangwa ubuyobozi bukaguma ku ijambo ryabo dore ko icyo abafana b'iyi kipe bashatse akenshi birangira gikozwe.

Ibi byagaragaye ku munsi wejo ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga ibitego 4-0 Interforce FC byatsinzwe na Youseff Rharb Luvumbu Nziga ndetse na Emmanuel Manou watsinze 2.

 



Source : https://yegob.rw/nyuma-yumutoza-abafana-ba-rayon-sports-bongeye-kugaragaza-umukinnyi-badashaka-ko-aguma-muri-iyi-kipe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)