Icyuho cyasizwe nisenyuka ryamatsinda yaba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwanda yaciye umugani ngo 'Akaryoshye ntigahora mu itama,' undi yongeraho ko nta gahora gahanze. Iyi migani yombi, neza neza irasobanura inkuru y'amatsinda y'abahanzi nyarwanda yaje akigarurira imitima y'abanyarwanda, nyuma y'igihe gito akaza kugenda nka nyomberi.

Amatsinda nka Urban Boys, Dream Boys, Acive, KGB, Just Family, TBB, The Brothers, Tough Gang, Yemba Voice n'ayandi yarakoze, ndetse atanga icyizere cy'ejo hazaza heza h'umuziki nyarwanda, none ubu yose yamaze kuba amateka.

Bahati Makaca, umwe mu bahoze bagize itsinda rya Just Family akaba anakurikiranira hafi ibijyanye n'umuziki nyarwanda, aganira na InyaRwanda yatangaje ko bigoye cyane kuba amatsinda y'abahanzi yaramba, asobanura ko iki kibazo kitari mu Rwanda gusa ahubwo ari ikibazo rusange ku isi hose.

Yagize ati: 'Ibintu by'amatsinda biragoranye cyane kandi si mu Rwanda gusa ugiye no muri Amerika, igihugu kiyoboye mu bintu byose ku isi, usanga nta tsinda rikibayo kandi hahozeyo amatsinda akomeye. 

No mu minsi ishize itsinda rya One Direction naryo ryarasenyutse, ariko tuje no muri Afurika y'Iburasirazuba itsinda twari tumaze iminsi dufite rikomeye rya Sauti Sol, riherutse gukora igitaramo cya nyuma cyo gutandukana no gusezera ku bafana babo, aho buri wese agiye gukora ku giti ke.'

Makaca yasobanuye ko nubwo bigoye ko umuziki ukozwe mu matsinda uramba, usanga byoroha ko ayo matsinda amenyekana vuba kuko muba mufatanya, mugakorera hamwe murenze umuntu umwe.

Ati: 'Mufatisha vuba mugasenyuka byihuse kubera ko uko mworoherwa no gushaka igishoro ni nako mugorwa no kugabana inyungu. Inyungu iraza ikaza ari nkeya, yakabaye ihaza umuntu umwe mukabona mugiye kuyigabana muri abantu batatu, bane. Noneho uko mutinda muri ya matsinda muba muri kugenda mukura, mugera muri ya myaka buri wese yo gufata inshingano ze ku giti cye.'

Yavuze ko iyo abagize itsinda batangiye kureba inyungu zabo bwite kuko iza rusange byanze, biba bitangiye kwanga mu gihe uririmba wenyine aba akataje mu kumenyekanisha ibikorwa bye, inyungu ayigengaho wenyine.

Bahati yashimangiye ko isenyuka ry'aya matsinda ryateye icyuho gikomeye mu muziki nyarwanda, cyane ko aya matsinda yagaragaraga cyane mu gihe cy'abahanzi nka ba The Ben na Meddy, iyo adahagarara agakomeza gukora ubu aba ageze ku rwego rushimishije.

Yagize ati: 'Kuba amatsinda nka KGB, Just Family, The Brothers batagikora umuziki wo mu Rwanda, harimo icyuho kinini cyane ariko na none ntabwo byatuma umuziki wo mu Rwanda udakorwa neza ngo nuko nta matsinda ahari.'

Pundit Peacemaker, umwe mu banyamakuru bakurikiranira hafi umuziki ndetse n'imyidagaduro nyarwanda muri rusange, nawe yashimangiye ko ubu aho ibihe bigeze, iterambere ry'umuziki risigaye rishingiye mu kuba buri wese akora umuziki ku giti ke.

Yasobanuye ko umuziki wo mu matsinda utagitanga umusaruro, kuko inyungu iva mu byo bakora nk'itsinda usanga bayigabana ari nabyo birangira bidindije iterambere ry'abagize iryo tsinda.

Pundit yaboneyeho no kuvuga ko imwe mu mpamvu zateye ikendera ry'amatsinda y'abahanzi, ari uko abantu bose basigaye bikunda bikabije ku buryo ntawe ugishaka gufatanya na mugenzi we, ibintu bitandukanye cyane n'uko byahoze mu bihe byo hambere.

Nubwo inyungu ziba nke cyane ku ruhande rw'abakorera umuziki mu matsinda, Pundit yashimangiye ko isenyuka ry'aya matsinda ryasize icyuho kinini mu muziki nyarwanda, kuko byarangiye ubuze ihangana, habura icyanga, abafana barakonja bitandukanye n'uko byahoze hakibaho aya matsinda.

Yagize ati: 'Icyuho cyo kirahari, umuziki ubura ihangana, ukabura icyanga, abafana bakabura kwicamo amatsinda kandi ubusanzwe buri tsinda ryagiraga abafana, haba abafana Dream Boys, abafana Just Family,… Amatsinda yari menshi akagira abafana bayo, bikazamura ibyishimo mu bafana, bigakora inkuru, itangazamakuru rigacuruza ndetse n'abanyarwanda bakabona ibyo bahugiraho.'

Abenshi mu bari bagize aya matsinda, bahise batangira gukora umuziki ku giti cyabo, ndetse bamwe muri bo bakomeje kuzengurutsa idarapo ry'umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Bahati Makaca wabaye muri Just Family yavuze ko isenyuka ry'amatsinda y'abahanzi ryateye icyuho gikomeye mu muziki


Pundit, nawe yasobanuye ko umuziki nyarwanda wahungabanijwe n'ikendera ry'amatsinda y'abahanzi yashyushyaga umuziki nyarwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136339/icyuho-cyasizwe-nisenyuka-ryamatsinda-yabahanzi-nyarwanda-mu-mboni-zabanyamuziki-136339.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)