Urugendo rwa Uwamahoro Delphine, umuhangamide... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo muganira agaragaza ko afite icyizere cy'ubuzima bw'ejo hazaza uko byagenda kose. Iyi ni imwe mu nkuru z'abakobwa bagiye bava mu miryango asangiye n'abandi benshi banyura mu buzima nk'ubu bagateseka ku buryo kubona ahazaza habo biba bigoye.

Guverinoma yagiye ishyiraho ingamba zinyuranye mu kwita kuri buri umwe; ariko kandi imiryango ikangurirwa kwita ku burere bw'umwana. Hari abantu ku giti cyabo n'imiryango itegamiye kuri Leta ikoresha ubushobozi bafite mu guhindura ubuzima bw'abakobwa n'abagore.

Uwimana Delphine afite inkuru itangaje mu rugendo rwe rw'ubuzima. Asanzwe ari umuganga ariko wahisemo kuba rwiyemezamirimo abinyujije mu guteza imbere abakobwa n'abagore mu rwego rwo guharanira ubuzima bw'abo.

Yize kuvura mu bihugu by'amahanga, agarutse mu Rwanda asanga abakobwa n'abagore bakuranye mu Karere ka Gakenke bugarijwe n'ubukene, bituma yiyemeza gutangiza ishuri ryigisha kudoda ndetse no kwihanganira imirimo.

Yabanje kwakira abanyeshuri babarizwa mu cyiciro cya mbere 1 n'icya 2 cy'ubudehe, abacikirije amashuli, impfubyi, ababana n'ubumuga n'ababyariye iwabo.

Bahabwa amahirwe yo kwiga ku buntu mu gihe cy'umwaka bagasoza bafite ubumenyi n'ubushobozi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

Uwamahoro yabwiye InyaRwanda ko gutangiza iki kigo byasembuwe n'igihe yamaze akorana na koperative z'abakobwa n'abagore abigisha imyuga mu gihe cy'amezi atatu, akabona bidahagije, ahubwo akiyemeza kubahuriza hamwe kugira ngo bajye banahabwa impamyabumenyi.

Ibi ariko byanasembuwe n'uko yabonaga hakenewe ko imyuga ihuzwa no guhanga udushya. Ati 'Byongeye nkabona imyuga gusa itavanze na guhanga udushya, bidahagije kugira ngo tureme akazi karambye ku bakobwa dufasha.'

'Ni bwo nibwiye ko kugira ngo tubafashe mu buryo burambye ari ukubaha inyigisho nibura z'umwaka zabahindurira ubuzima.'

Avuga ko nyuma yo gushyira ku isoko aba banyeshuri ikigo kinabaherekeza mu buzima bwo gushaka imirimo no kwisanga ku isoko.

Ati 'Icyo gihe babasha kubona inyungu ihorahora ku buryo byibuze babasha kubona ibyo kubatunga mu buzima bwa buri munsi.'

Ku wa Kabiri tariki 3 Ukwakira 2023, ishuri ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 63, basanga abandi 52 bahawe izi mpamyabumenyi nyuma y'umwaka umwe wari ushize iri shuri rifunguye.

Yubakiye ku kugira uruhare mu guteza imbere imideli mu Rwanda

Uwamahoro avuga ko abakobwa n'abagore yafashije kwiteza imbere akomeza kubagira inama yo kwigirira icyizere ku isoko ry'umurimo, ariko kandi bagakora ibikorwa bifite ireme bituma babasha guhangana n'abandi bahuriye ku isoko.

Ati "Iyo uzi neza isoko uriho, ukamenya isoko uriho, ugashyiraho igicuruzwa cyawe rero baba barabikoze, icyo tubabwira ni ukwigirira icyizere, kandi bagakomeza gukora ibikorwa bifite ireme, hanyuma tukanabafasha mu gukomeza kubakurikirana."

Uwamahoro asobanura ko iri shuri yashinze aribona nk'indorerwamu y'iyaguka ry'uruganda rw'imideli mu Rwanda, ashingiye ku kuba bamwe mu bakora imideli atari ibintu bize, ahubwo babikora kubera ko ari ibintu bakunze.

Ati "Abanyamideli benshi babikora kubera ko babikunda ntabwo ari ibintu bize. Icya kabiri abandi babikora hari igihe usanga babikunda ariko badafite kubishingiraho mu bushabitsi, kandi guhanga imideli n'ubucuruzi nk'ibindi n'ubwo hazamo igice cy'impano n'ubuhanzi."

Asobanura ko abakobwa n'abagore bigishwa gukora imyenda no kudoda kandi bakigishwa uko babihuzwa n'ubucuruzi buteye imbere ku buryo buri munyamideli wese yabyisangamo.

Yavuze ati "Twiteguye guhaza isoko ry'inaha ntibibe ko ibintu byiza byose bituruka i Kigali."

Uwamahoro asobanura ko mu rugendo rwo gufasha abakobwa n'abagore gutera imbere, agihura n'imbogamizi aho usanga bamwe mu bakobwa batifitiye icyizere ndetse ntibiyumvishe ko ibyo bagiye gushyira ku isoko bizakundwa n'abantu.

Ngo hari bamwe mu bajijinganya bavuga ko ababyeyi babo batazaborohera. Uwamahoro avuga ko bamwe mu banyeshuri yigisha harimo ababyariye iwabo n'abandi bafashwe ku ngufu.

Avuga ko binyuze muri iri shuri bigisha abakobwa ibijyanye n'imyororokere kugirango buri wese arusheho kumenya ubuzima bwe.

Ati "Twigisha abakobwa kumenya umubiri wabo. Bakamenya izo ngaruka, bakamenya kuba uri umukobwa bivuze iki? Noneho bakamenya icyo bakora bisunze gukoresha amategeko abagenga ajyanye n'ubuzima bw'imyororokere, bakabimenya kandi bakaba basaba n'ubufasha ku mavuriro igihe bibaye ngombwa."

Uwamahoro yavuze ko banahanze ikoranabuhanga ribafasha kugera ku bakobwa benshi bo muri Gekenke. Iyi 'Application' bahanze iriho 'video' zinyuranye zifasha abakobwa kumenya birushijeho ubuzima bw'imyororokere.


Uwamahoro Delphine avuga ko urugendo yatangiye arwitezeho kwagura uruganda rw'imideli mu Rwanda. Asanzwe ari umuganga wahisemo kubihuza no gufasha abakobwa n'abagore 

Uwamahoro Delphine avuga ko inzozi ze ari ugukora uko ashoboye Gakenke igatera imbere-Aha ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana Nzabonimpa Emmanuel


 

Abanyamideli banyuranye bagaragajwe imyambaro yahanzwe nk'imwe mu ntego bihaye yo kuzamura uruganda rw'imideli mu Rwanda 




Bamwe mu banyamideli baracyagaragaza imbogamizi z'irimo ibikoresho bakoresha







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135082/urugendo-rwa-uwamahoro-delphine-umuhangamideli-wagaruriye-ubuzima-abakobwa-muri-gakenke-135082.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)