Abaramyi Brian Blessed na Dinah Uwera basezer... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Brian Blessed na Dinah Uwera basezeranye imbere y'amategeko kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukwakira 2023 mu muhango wabereye ku Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali nk'uko amakuru agera ku InyaRwanda abihamya.

Tariki 07 Ukwakira 2023 ahagana saa Saba z'amanywa ni bwo aba bombi bazasezerana imbere y'Imana mu muhango uzabera muri Healing Center Church i Remera. Gusaba no gukwa nabyo bizaba kuri iyi tariki, bibere kuri Ahava River Kicukiro saa Tatu za mu gitondo.

Kuwa 24 Kamena 2023 ni bwo Bizimungu Brian uzwi nka Brian Blessed yambitse impeta umukunzi we Dinah Uwera bari bamaze igihe bakundana ariko urukundo rwabo bakaba bararugize ibanga rikomeye. Ni mu birori bibereye ijisho byabereye mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi.

Brian Blessed na Dinah Uwera ni abaramyi byahamye. Bombi bamaze imyaka irenga 15 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Brian Blessed yamamaye mu ndirimbo "Dutarame" yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira.

Kuva mu bwana bwe, Brian Blessed yamye afite impano ikomeye yo kuririmba. Ni umwe mu bari bagize itsinda Hindurwa ryubatse ibigwi bikomeye muri Gospel muri za 2004, ariko riza gusenyuka. Ni itsinda ryari rigizwe na Brian Blessed, Enric Sifa, Mugabe Robert na Emma Twebaze.

Impano ye itangaje mu kuririmba, yatumye yambuka imipaka agera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahura n'icyamamare Kirk Franklin afata nk'icyitegererezo kuri we. Yagize uruhare rukomeye mu muziki wa Niyo Bosco kuko ari we watumye akora bwa mbere kuri gitari.

Dinah Uwera ni umuramyi w'umuhanga wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise "Nshuti" yamuciriye amarembo mu muziki wa Gospel. Ubuhanga bwe bwatumye ashyirwa mu baramyi bagomba gusangira 'stage' n'umuramyi ufatwa nka nimero ya mbere ku isi, Don Moen, ubwo aheruka mu Rwanda. 

Ni umuhanzikazi w'agatangaza u Rwanda rufite. Mu 2017, yabaye umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda. Ntiyakunze kugaragara kenshi mu muziki kubera izindi nshingano afite mu buzima busanzwe, ariko iyo abonye umwanya akora ibitangaza. Ni umwe mu bagize itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana muri Healing Center Church i Remera.


Brian Blessed yasezeranye imbere y'amategeko na Dinah Uwera


Hashize amezi 3 kuva aba bombi bahishuye ko bari mu rukundo


Nyuma yo gusaya mu nyajya y'urukundo, Brian Blessed na Dinah Uwera bagiye kubana iteka Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135111/abaramyi-brian-blessed-na-dinah-uwera-basezeranye-imbere-yamategeko-135111.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)