Abinyujije muri G&G Advocates ikunze kuburanira abakinnyi, Uwizeye Djafari ukina mu kibuga hagati, yatanze ikirego mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, arega ubuyobozi bw'ikipe ya Gorilla FC bwasheshe amasezerano mu buryo butubahirije amategeko nk'uko bigaragara mu nyandiko y'ikirego.
Uwizeye Djafari yageze mu ikipe ya Gorilla FC tariki 18 Kanama, ubwo yasinyiye iyi kipe amasezerano y'imyaka ibiri ari umukozi wayo. Ntabwo aya masezerano yaje kubahirizwa, kuko nyuma y'umwaka umwe w'imikino yaje guhabwa urwandiko rumusezerera mu kazi atabwiwe impamvu ndetse nta n'ibiganiro bagiranye.Â
Uyu mukinnyi ukina imbere ya ba myugariro, yandikiye FERWAFA nk'uko bigaragara mu nyandiko, asaba indishyi zituruka ku gusesa amasezerano binyuranyije n'amategeko.
Uwizeye Djafari yageze mu ikipe ya Gorilla FC avuye muri Espoir FC ubwo yari azanwe na Gatera Musa wamotozaga no muri Espoir FC, akaba yaranyuze no mu makipe arimo Gicumbi FC na Amagaju FC.Â
Urwandiko Uwizeye Djafari binyuze mu bamuhagarariye mu mategeko, yajyanye muri FERWAFAÂ
Urwandiko Gorilla FC yandikiye Uwizeye Djafari imusezerera ndetse inamwemerera kwishakira indi kipe
Uwizeye Djafari bivugwa ko yagize ikibazo cy'imvune ubwo umwaka w'imikino 2022-23 watangiraga, bigatuma Gorilla FC ihitamo kumukura mu mibare