Umutoza wa Gorilla FC nyuma yo kunganya na Rayon Sports yagiriye inama umutoza wayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Gorilla FC, Getera Moussa yagiriye inama Zelfani Alfani utoza Rayon Sports ko yakwibanda kuguhagarika abakinnyi be neza mu kibuga ko ari cyo bazize.

Ni nyuma y'umukino wa gicuti waraye uhuje amakipe yombi kuri Kigali Pelé Stadium aho yanganyije 1-1.

Gatera Moussa nyuma y'uyu mukino akaba yavuze ko Rayon Sports ku kijyanye n'imbaraga bameze neza ariko bagifite ikibazo mu bijyanye na tekinike ari nacyo cyatumye badatsinda.

Yasabye umutoza ko yakwibanda mu guhagarika abakinnyi neza kuko ari ho bagifite ikibazo, bitabaye ibyo bazatsindwa mu mikino Nyafurika.

Ati "Umutoza yajya afasha abakinnyi be guhagarara mu kibuga neza, abafashe cyane, cyane ko bo bari mu mikino Nyafurika, bazahura n'amakipe yo hanze hariya ukora ikosa bakagukosora, ni amakipe afite ubunararibonye, nibyo nabonye nkeka nabyitaho bizamufasha."

Rayon Sports mbere yo gutangira umwaka w'imikino wa 2023-24 ikina na APR FC kuri Super Cup tariki ya 12 Kanama, isigaje gukina undi mukino umwe wa gicuti na Kenya Police FC uzaba tariki 5 Kanama 2023 ari nabwo izerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2023-24.

Rayon ngo yazize guhagarara nabi mu kibuga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-gorilla-fc-nyuma-yo-kunganya-na-rayon-sports-yagiriye-inama-umutoza-wayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)