Rutahizamu w'ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n'ikipe ya Rayon Sports nubwo ikipe zitajya zumvina - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wafashije cyane ikipe ya APR FC uyu mwaka w'imikino nubwo byagezaho akimwa umwanya, yamaze kumvikana na Rayon Sports nubwo zihora zihanganye igihe cyose.

Igihe kigura n'igurishwa ry'abakinnyi hano mu Rwanda cyamaze gufata indi ntera ari ko amakipe amwe n'amwe agenda asezerera abakinnyi ndetse akomeza ashaka abandi bagomba kubasimbura. Muri ayo makipe harimo ikipe ya Rayon Sports yatangiye gusinyisha abakinnyi nubwo hakiri kare.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gusinyisha myugariro w'ikipe ya Gasogi United witwa Bugingo Hakim, amakuru YEGOB twamenye ni uko iyi kipe yamaze kumvina na Ishimwe Anicet gisigaye ni ugishyira umukino ku masezerano. Anicet asanzwe atahira izamu ikipe ya APR FC ndetse aranayifasha cyane nubo muri iyi minsi nta mwanya uhagije yabonaga.

Uyu rutahizamu mu mikino iheruka yagiye afasha cyane ikipe ya APR FC nubwo byagenze igihe umutoza Ben Moussa watozaga iyi kipe yahise atangira kumuburira umwanya bijyanye ni uko hari amakuru yavugwaga ko Anicet atumvikanaga n'uyu mutoza bijyanye ni uko yamukinishaga mu buryo uyu rutahizamu yitaga nko kumuvuna cyane.

APR FC ishaka gukoresha abakinnyi b'abanyamahanga umwaka utaha, biravugwa ko hari abakinnyi bamwe na bamwe izasezerera nyuma yaho ishobora kuzana abakinnyi bakomeye kurusha ababo bafite ndetse bazanayigeza kure mu mikino nyafurika bashaka kubakiramo amateka.

 Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wikipe-ya-apr-fc-yamaze-kumvikana-nikipe-ya-rayon-sports-nubwo-ikipe-zitajya-zumvina/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)