'Nge nagiye gato ngarutse nsanga isoko ryose riri gushya' Abakoreraga mu isoko rya Ndera nti bumva ukuntu isoko ryose ryashya mu kanya nkako guhumbya ntihagire n'ikintu na kimwe baramura - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Nge nagiye gato ngarutse ngarutse nsanga isoko ryose riri gushya' Abakoreraga mu isoko rya Ndera nti bumva ukuntu isoko ryose ryashya mu kanya nkako guhumbya ntihagire n'ikintu na kimwe baramura

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki 5 Kamena, 2023 ni bwo isoko rya Ndera riherereye muri Gasabo ryahiye rigakongoka abarikoreragamo ubu bakaba bari kuririra mu myotsi.

Bamwe mu bakoreraga muri iri soko baganira n'itangazamakuru bari bafite agahinda gakomeye cyane kuko benshi mu bakoreraga muri iri soko bakoreshaga inguzanyo bahawe n'ama banki, ndetse bavuga ko n'abo batazi uburyo byagenze kuko ibi byose byabaye mu kanya nkako guhumbya kuko hari abagiye hanze gato bagarutse basanga isoko ryose ryafashwe.

Kuri ubu nti hazwi icyaba cyateye iyi nkongi nyamukuru gusa haracyakorwa iperereza , ni nako Ubuyobozi bushishikariza abaturage bose kugana ibigo bitanga ubwishingizi ubundi bagashinganisha ibicuruzwa by'abo ku buryo igihe habaye ikibazo nkiki badasigara iheruheru.



Source : https://yegob.rw/nge-nagiye-gato-ngarutse-nsanga-isoko-ryose-riri-gushya-abakoreraga-mu-isoko-rya-ndera-nti-bumva-ukuntu-isoko-ryose-ryashya-mu-kanya-nkako-guhumbya-ntihagire-nikintu-na-kimwe-baramura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)