Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda buratabariza abanye-Congo (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w' Abepiskopi Gatolika mu Rwanda Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko Kiliziya yigisha ivanjiri y'urukundo bityo ibikorwa by'ubugizi bwa nabi n'imvugo zihembera urwango biri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bidakwiye guhabwa intebe.

Yabitangarije mu kiganiro n'abanyamakuru cyahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Itumanaho muri Kiliziya Gatolika ku nshuro ya 57, ku nsanganyamatsiko igira iti 'Kuvuga ibivuye ku mutima w'urukundo, ukuri, nta buryarya.'

Cyabaye mu gihe muri RDC, imyaka igiye gushira ari ibiri bamwe mu baturage bakorerwa ibikorwa by'ihohoterwa, kwicwa, kuvanwa mu byabo n'imvugo zihembera urwango zikaba zikomeje gufata indi ntera.

Abayobozi bakuru b'igihugu n'inzego z'igisirikare n'igipolisi bakomeje gushishikariza abaturage kwica by'umwihariko abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw'Abatutsi.
Ni ibintu byatumye mu mwaka ushize Umuryango w'Abibumbye uvuga ko 'Imvururu ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ikimenyetso cy'uko hakiri uburyo butuma urwango rwavuyemo Jenoside mu bihe byashize rukomeza guhererekanwa'.

Cardinal Kambanda yavuze ko Kiliziya ihamagarirwa kwigisha amahoro bityo itangazamakuru risabwa kugira uruhare mu gusakaza ubwo butumwa by'umwihariko muri RDC iri mu bibazo by'imvugo zibiba urwango.

Ati 'Nka Kiliziya dufite uburyo bwo kwigisha Ivanjili y'amahoro n'ubuvandimwe. Ni cyo gituma tubasaba nk'abafatanyabikorwa muri uru rwego, kudufasha kumenyekanisha ibibi by'izo mvugo z'urwango.'

'Mu Rwanda, twarabibonye, twabibayemo tuzi ingaruka mbi zabyo.'
Cardinal Kambanda yavuze ko nka Kiliziya Gatolika mu Rwanda babona ibibera muri RDC binyuze mu itangazamakuru kandi bibabaje cyane kubona abantu bica cyangwa bahohotera abandi.

Ati 'Amakuru twakira ni ayo tumenya binyuze muri mwe abanyamakuru no no mu makuru. Ni ahanyu ho kudufasha muri ubwo bufatanye , mugasakaza ubwo butumwa [...] abantu benshi, Abanye-Congo benshi, bifuza kumva ubutumwa bwa kivandimwe.'

Yakomeje agira ati 'Ubutumwa buvuye ku mutima, bw'ukuri n'urukundo kandi bwubaka umuryango, ubuvandimwe n'amahoro. Nibyo Kiliziya ikora, nta bundi buryo dufite, nta ntwaro dufite zo kubihagarika.'

Abibasirwa muri RDC ni Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi. Ikibazo cy'aba baturage cyatangiye kuzamuka cyane nyuma y'ubwigenge bwa Congo mu 1960 ubwo hagabanywaga ubutaka, abiyita Abanye-Congo gakondo bashaka kubwima abavuga Ikinyarwanda bafataga nk'Abanyamahanga.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/ubuyobozi-bwa-kiliziya-gatolika-mu-rwanda-buratabariza-abanye-congo-bakomeje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)