Impanuka y'imashini izamura abantu mu nyubako ndende (ascenseur), yateye ubwoba abatari bake kubera abantu bari bayirimo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impanuka y'imashini izamura abantu mu nyubako ndende (ascenseur) muri Tanzania, yateye ubwoba abatari bake kubera abantu bari bayirimo.

Ku wa Gatatu nibwo 'ascenseur' yahanukaga ivuye mu igorofa ya 14 y'inyubako izwi nka 'Millennium Towers 2' iherereye mu Mujyi wa Dar es Salaam mu gace ka Makumbusho.

Iyi 'ascenseur' yisekuye hasi ni uko maze abagera kuri barindwi bakomereka mu buryo butandukanye.

Iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko impanuka yatewe n'uko iyi mashini yari yarengeje uburemere bw'ibyo igomba gutwara.

Abakomeretse bose bari mu itsinda ry'abari bitabiriye inama yaberaga muri kimwe mu byumba by'iyi nyubako; bose ni abagabo nk'uko The Citizen yabitangaje.



Source : https://yegob.rw/impanuka-yimashini-izamura-abantu-mu-nyubako-ndende-ascenseur-yateye-ubwoba-abatari-bake-kubera-abantu-bari-bayirimo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)