Abakunzi ba FC Barcelona bazamukumbura: Kapiteni wa FC Barcelona yatangaje inkuru iteye agahinda ku bakunzi biyi kipe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'umunyabigwi mu ikipe ya FC Barcelona akaba na kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Espane yamaze gutangaza inkuru itari nziza ku bakunzi b'ikipe y'i Catalonia.

Sergio Busquets umukinnyi watanze byose yari afite kuva akiri muto cyane kugeza akuze abikorera ikipe ya FC Barcelona yamaze gutangaza ko atazongera gukinira ikipe yamuhaye byose yifuzaga mu buzima bwe uyu mwaka w'imikino nurangira gusa mu by'ukuri agiye nk'umugabo kuko ibyo yagomba gutanga byose n'imbaraga ze zose yabihaye iyi kipe.

Sergio Busquets ukomoka mu gihugu cya Espane akaba na kapiteni w'i kipe y'igihugu cyayo afite imyaka 34 y'amavuko akaba yarahesheje ibihembo bitandukanye ikipe ya FC Barcelona harimo ibikombe bigera kuri 30 byose mu mikino 700 yayikiniye.



Source : https://yegob.rw/abakunzi-ba-fc-barcelona-bazamukumbura-kapiteni-wa-fc-barcelona-yatangaje-inkuru-iteye-agahinda-ku-bakunzi-biyi-kipe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)