N'abikorera bazajya babakoresha: Menya ibitegereje abantu bazakatirwa imirimo y'inyungu rusange - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo isanzwe mu Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano mu 2018, ko hakurikijwe uburemere bw'icyaha, Urukiko rushobora guhanisha umuntu gukora imirimo y'inyungu rusange nk'igihano cy'iremezo cyangwa gisimbura ikindi gihano cy'iremezo.

Biteganywa ko Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gukora igihano cy'imirimo y'inyungu rusange, ariko ryari ritarajyaho. Ubu ryamaze gusohoka, ryatangajwe mu Igazeti ya Leta ku wa 5 Mata 2023.

Ni iteka ariko bigaragara ko agaciro karyo gahera ku 27 Nzeri 2018, umunsi Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange rigenderwaho ubu, ryatangajwe mu igazeti ya Leta .

Riteganya ko 'Amafaranga avuye mu kurangiza igihano cy'imirimo y'inyungu rusange ashyirwa mu Isanduku ya Leta.'

Umuvugizi w'Inkiko, Harrisson Mutabazi, yabwiye IGIHE ko kuba Iteka rya Perezida ryari ritarasohoka bitari kububuza umucamanza gutanga iki gihano cy'imirimo y'inyungu rusange.

Ati 'Kiri mu itegeko rihana ibyaha kandi umucamanza akurikiza icyo itegeko riteganya, ibyo kurishyira mu bikorwa byo ni ibya RCS, ariko umucamanza we areba itegeko, kereka iyo riba ntacyo ribivugaho.'

Umuvugizi w'Urwego Rushinzwe Igorora, RCS, SP Daniel Rafiki Kabanguka, yabwiye IGIHE ko bo bashyira mu bikorwa icyemezo cy'inkiko, ku buryo byari kugorana kubahiriza iki cyemezo iyo umucamanza agitanga.

Yakomeje ati 'Kubera ko rero iteka riteganya uko bikorwa ritari rihari, ariko ubu ubwo rihari, urukiko ruzajya rufata icyemezo cyarwo, tumenye urutonde rw'abantu bagikatiwe, ariko kugeza ubu ntabo dufite bagikatiwe.'

Bizajya bikorwa ku bufatanye n'uturere

Iteka rya Perezida n° 022/01 ryo ku wa 31/03/2023, rigena uburyo bwo gukora igihano cy'imirimo y'inyungu rusange ku bantu bagikatiwe n'urukiko.

Riteganya ko nyuma yo gukatirwa, Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Igorora(RCS) ruzajya rukora urutonde rw'abantu bakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange, rukarushyikiriza Akarere babarizwamo.

Akarere kazajya kamenyesha umuntu wakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange itariki agomba kwitabiraho RCS, kugira ngo ahabwe imirimo agomba gukora.

Iteka rikomeza riti 'Iyo umuntu wakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange mu rubanza rwabaye itegeko atabonetse mu gihe cy'iminsi 30 ibarwa uhereye ku itariki yagombaga kwitabiraho, RCS ishyikiriza umwirondoro we Polisi y'u Rwanda kugira ngo imushakishe.'

Igihe uwo muntu atitabye kandi, urwego rw'imitegekere y'Igihugu rwegerejwe abaturage rumubonye, narwo ruhita rumushyikiriza Polisi, nayo ikamushyikiriza RCS.

Ubuyobozi bw'Akarere buzajya bukora urutonde rw'imirimo ikorwa mu gihe cyo kurangiza igihano cy'imirimo y'inyungu rusange, burushyikirize RCS.

Bashobora gukoreshwa n'abikorera

Ingingo ya 4 y'iri teka iteganya ko Inzego za Leta, ibigo bya Leta, sosiyete sivile 'cyangwa abikorera bashaka gukoresha abakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange babisaba RCS mu nyandiko.'

Urwego ruhawe uruhushya rwo gukoresha abakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange rugirana amasezerano na Komiseri Mukuru wa RCS cyangwa umuhagarariye.

RCS, ifatanyije n'Akarere bireba, igena ahantu hashyirwa ingando z'abantu bakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange mu gihe isanze ari bwo buryo bukwiriye gukoreshwa.

Muri icyo gihe biteganywa ko RCS ishobora kwemerera umuntu wakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange guhagarika kugikora by'agateganyo, iyo agize ubumuga bw'umubiri; agize ubumuga bwo mu mutwe; agize uburwayi budashobora kubangikanywa no gukora igihano cy'imirimo y'inyungu rusange; cyangwa atwite kandi gukora icyo gihano byabangamira ubuzima bwe cyangwa ubw'umwana atwite.

Iteka rikomeza riti 'Ukora igihano cy'imirimo y'inyungu rusange usaba guhagarika by'agateganyo gukora icyo igihano, ashyikiriza ubuyobozi bwa RCS ubusabe bwe buri kumwe n'icyemezo cy'umuganga wemewe na Leta cy'impamvu.'

RCS ihitamo aho umuntu wakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange agikorera, hitawe ku bushobozi bwe, bwaba ubw'umubiri cyangwa ubw'ubumenyi. Umuntu ukora igihano cy'imirimo y'inyungu rusange ashobora kugikora ataha iwe cyangwa aba mu ngando.

Iteka rikomeza riti 'Imirimo ihabwa uwahanishijwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange ntigomba kuba ifitanye isano n'uwo yakoreye icyaha.'

Imirimo yemerwa igomba kuba iri mu nyungu rusange kandi igendanye na gahunda za Leta.

Biteganywa ko igihe abantu bakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange bari mu ngando, bacumbikirwa kandi bakagaburirwa na RCS.

Ibyo bakenera by'ibanze bikubiyemo amafunguro; kuvuzwa; impuzankano; amasomo y'uburere mboneragihugu n' amafaranga y'urugendo igihe barangije igihano.

Icyakora, iyo abantu bakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange barangiriza igihano mu zindi nzego, bagenerwa ibyateganyijwe mu masezerano.

Igihe bazajya bakora igihano

Iteka riteganya ko iminsi y'akazi ku muntu wakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange, ari 'iminsi itanu mu cyumweru iyo akorera igihano mu ngando, n'iminsi itatu mu cyumweru iyo akora igihano ataha.'

Umubyizi w'umuntu wakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange uhwanye n'amasaha atanu ku munsi. Icyakora, bitewe n'imiterere yihariye y'akazi kagomba gukorwa, umubyizi w'umuntu wakatiwe igihano cy'imirimo y'inyungu rusange ushobora kugenwa hagendewe ku gihe kigenwa n'ubuyobozi bw'Akarere bireba, bumaze kugisha inama RCS.

Ibyaha bihanishwa iyi ngingo

Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano mu Rwanda, riteganya ko iyo igihano cy'imirimo y'inyungu rusange gitanzwe nk'igihano cy'iremezo, urukiko rugena igihe ntarengwa kizamara. Icyo gihe ntigishobora kurenga amezi atandatu.

Igihano cy'imirimo y'inyungu rusange gishobora gutangwa gisimbura ikindi gihano cy'iremezo. Muri icyo gihe, iyo icyaha gihanishwa igifungo kirenze amezi atandatu ariko kitarenze imyaka itanu, urukiko rushobora gutegeka uwagikatiwe kurangiza icya kabiri cy'igihano akora igihano cy'imirimo y'inyungu rusange.

Iyo icyaha gihanishwa igifungo kitageza ku mezi atandatu, urukiko rushobora kumutegeka gukora igihano cy'imirimo y'inyungu rusange mu gihe kidashobora kurenga igihe ntarengwa cyo hejuru cy'igifungo giteganywa n'itegeko kuri icyo cyaha.

Iyo uwahamwe n'icyaha adakoze neza igihano cy'imirimo y'inyungu rusange, ahatirwa kurangiriza muri gereza igihano gisigaye yakatiwe.

Mu buryo ibihano birutana, igihe cyose, igihano cy'igifungo kiruta igihano cy'imirimo y'inyungu rusange n'icy'ihazabu. Igihano cy'imirimo y'inyungu rusange kiruta icy'ihazabu.

Igihano cy'ihazabu n'icy'imirimo y'inyungu rusange ntibishobora gusubikwa. Igihano cy'imirimo y'inyungu rusange gisaza mu gihe cy'imyaka 10, ni ukuvuga igihe gishira igihano kikaba kitagishoboye gushyirwa mu bikorwa.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/n-abikorera-bazajya-babakoresha-menya-ibitegereje-abantu-bazakatirwa-imirimo-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)