Inzu hafi 700 zigiye kubakirwa abarokotse Jenoside batishoboye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'ishami rishinzwe ubudaheranwa bw'Abanyarwanda muri Minubumwe,, Uwacu Julienne, yabigarutseho mu Kiganiro n'itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye ku wa Kane tariki ya 6 Mata 2023.

Uwacu Julienne yavuze ko gahunda yo gufasha abacitse ku icumu ikorwa mu byiciro bitandukanye birimo inkunga y'uburezi ihabwa benshi bari mu cyiciro cy'urubyiruko bahabwa amafaranga yo kwiga nayo kubatunga, Inkunga y'ubuvuzi itangwa kuri serivisi zitishyurwa na mituweri, Inkunga y'amacumbi ku batayafite, imishinga ibyara inyungu n'inkunga y'ingoboka.

Yavuze ko nubwo bimeze bityo, hari ubwo mu gutanga izi nkunga usanga bikoranwa uburiganya bikaba byatuma itagera ku bakwiye gufashwa by'ukuri, hakaba abantu bazihabwa batazikwiye.

Yagaragaje ko hari nk'abantu bashobora kuvuzwa indwara runaka kandi nyamara bari bafite ubwishingizi bwabafasha kwivuza, wenda bakaba bakishyurirwa make ariko ugasanga barabihishe, leta ikabishyurira ikiguzi cyose.

Yagaragaje kandi ko ku bijyanye n'icumbi hubakirwa abantu badafite inzu zabo kandi badafite n'ubushobozi bwo kwikodeshereza, nubwo hari aho bagiye basanga bitarakozwe bityo.

Ati "Hari aho twasanze umuntu yarubakiwe inzu atayikeneye kuko afite ahandi aba, inzu akayisiga mu cyaro akayikodesha cyangwa akayigurisha. Hari abantu usanga ari umuntu w'umusore wafashijwe kwiga Kaminuza akayirangiza akaba basha kubona aho akora ntabwo wamushyira mu bagomba kubona icumbi nk'umukecuru urwaye, udashobora kwibonera inzu."

Yavuze ko hari gahunda yo gukemura iki kibazo gishobora kubaho mu bice bitandukanye bitewe n'uburiganya cyangwa amarangamutima binyuze mu kuganira n'inzego zitandukanye ndetse n'imiryango iharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gushaka igisubizo.

Hari kandi gushyirwaho gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga ku buryo abafashwa amakuru yabo yajya ahuzwa n'ibindi bigo binyuranye hagamijwe kugira ahagije aberekeyeho.

Yavuze ko urebye inzu zubatswe guhera muri 1994 kugera muri 2012 zubatswe mu buryo bwihuse hakoreshejwe ibikoresho byo mu bushobozi bwari buhar, ku buryozitandukanye n'izubakwa uyu munsi.

Ati "Mu kubaka hari ubwo twubakira abantu bashya, hari nubwo twubaka inzu nshya ariko twasenye iyo umuntu yahawe ugasanga idashobora gusanwa ahubwo ari ukuyisenya ugahera hasi. Imibare twavanye mu ibarura nitumara kuyisesengura nibo tuzaheraho mu ngengo y'imari y'umwaka utaha."

Yavuze ko hamaze gutoranywa icyiciro cy'inzu zigomba gusanwa zubatswe hagati ya 1994 na 2012, kandi hamaze gukusanywa amakuru y'abagomba gusanirwa inzu, nubwo itaraba ndakuka ku buryo yatangazwa.

Gusanira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bizatwara asaga miliyari 11 Frw
Uwacu Julienne yasobanuye impamvu inkunga igenerwa abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi izamo ibibazo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzu-hafi-700-zigiye-kubakirwa-abarokotse-jenoside-batishoboye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)