Byagenze bite ngo abakirisitu bongere kwibona mu madini n'amatorero nyuma ya Jenoside? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo gihe, abari abakirisitu muri ayo madini bari bafite ibikomere byo ku mubiri n'ibyo ku mutima kuko benshi bari barabonye abavandimwe babo bicirwa mu nsengero kandi bakicwa n'abo basenganaga.

Insengero na Kiliziya zitandukanye zasengerwagamo Imana zahinduwe aho kwicira Abatutsi kandi bamwe mu banyamadini babigiramo uruhare runini nubwo hari n'abandi bagerageje kurwana ku babahungiyeho ndetse bakicanwa na bo.

Nyuma y'ayo mahano, abari abayobozi b'amadini n'amatorero, basigaranye icyasha n'umukoro ukomeye wo kongera guhuriza hamwe abo bakirisitu, bababwira Imana.

Bishop Birindabagabo Alex wahoze ari Umushumba Mukuru wa Diyosezi ya Gahini mu Itorero ry'Abangilikani, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bigoye kugira ngo umuntu wese abe yabyiyumvisha.

Ati 'Aya mahano yatugwiririye byabaye ikintu Isi yose yakagombye kwigiraho […] kuba wariciwe, ukaba ufite imbunda, ukajya ku musozi w'iwanyu, bakakubwira bati dore abantu bakwiciye ngaba, ntubarase bose ngo ubarangize, birakomeye cyane.'

Icyo gihe mu rusengero habaga harimo uwarokotse Jenoside ari umuntu umwe mu muryango wose, uwakoze Jenoside utegerejwe kuburanishwa ndetse n'imfubyi ifite ibikomere ku mubiri no ku mutima.

Bishop Birindabagabo Alex, wahoze ari Umushumba Mukuru wa Diyosezi ya Gahini muri Angilikani, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bigoye kugira ngo umuntu wese abyiyumvishe

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko muri Jenoside amadini yari yaragoswe n'ikibi ku buryo kugira ngo abantu bongere kubona icyo bavuga byari bigoye.

Mu kiganiro kuri RBA, cyagarutse ku ruhare rw'amadini mu kongera kubaka Umuryango Nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Sheikh Hitimana, yagize ati 'Icyo gihe rero icyari gikenewe kwari ukongera kubaka abantu, kubaka urukundo rw'abantu kuko ni rwo rwari rukenewe icyo gihe.'

'Ni uko hagiye haza gahunda zitandukanye bityo amadini agira uruhare rwo kongera kugarura abantu ku murongo ukwiriye w'urukundo ndetse no kubana neza kuko Imana yaturemye ari cyo yifuza, kugira ngo twuzuzanye, turangwe n'urukundo hagati yacu.'

Sheikh Hitimana avuga ko urukundo ari rwo rwari rwarabuze mu gihe cya Jenoside, bityo hari hakenewe kongera kurugarura mu bantu.

Ati 'Icyo rero cyari cyarabuze ari nacyo cyaje kuzamo kubona Jenoside yakorewe Abatutsi, ni uko urukundo rwari rwazimye. Icyo gihe rero hagombaga kubanza kurwatsa, kurwubaka ariko noneho bigizwemo uruhare n'abantu bose. Nyuma y'uko habayeho inyigisho z'iyobokamana, abantu bakongera bagasubira ibuntu.'

Ubutumwa bwigishwaga abantu bongeye gusubira mu rusengero

Sheikh Hitimana avuga ko habaye ah'Imana kugira ngo abantu bongere kwizerera mu madini.

Ati 'Urumva nyine iyo ufite inshingano kandi ari umuhamagaro, Imana iguha imbaraga kugira ngo ufashe abandi. Abantu bari barasenyutse [...].'

Avuga ko muri Nzeri 1994, ari bwo yatangiye kwigisha mu Musigiti aho ubutumwa bwa mbere yatanze bwagarukaga ku mirongo iba muri Quran, aho Imana ivuga iti 'kuki mudahaguruka ngo mujye kurengera bariya barimo kurengana'.

Ati 'Uribuka ko icyo gihe twari dufite ikibazo gikomeye cy'abana b'imfubyi, isomo ryanjye rya mbere ryari rijyanye no kubwira abantu ngo ariko abantu ntibarangare kuko uyu munsi tuvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hari byinshi isize birimo abakecuru, abasaza, imfubyi [...] ko abantu bagomba kureba uburyo ibibazo bisigaye tugomba kwicara tubishakira umuti.'

Yakomeje agira ati 'Nanone nshingira ku mvugo y'Intumwa y'Imana Mohammed, ivuga ngo umudugudu uzaba utuyemo umwana, ufite ikibazo ananirwa gukemura kubera icyo kibazo cy'ubupfubyi, abatuye uwo mudugudu wose bazakwizwamo umuvumo.'

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko muri Jenoside amadini yari yaragoswe n'ikibi

Bishop Birindabagabo we ngo ubutumwa bwa mbere yigishije bwari ubwo muri Yohani 10:10 , ahavuga ngo 'Umugambi w'Imana ni uko tubona ubugingo ndetse, ubugingo bwinshi'.

Ati 'Impamvu ni uko urebye mu gace kabanza, karavuga ngo umwanzi nta kindi kimuzana kitari ukurimbura, gahunda y'Interahamwe neza neza yari ukwiba, kwica no kurimbura. Noneho nakomeje nsoma hirya mbona hari umugambi w'Imana.'

'Urumva ko guhumuriza abantu urimo gusubiza bya bibazo, bya bibazo byo kuba adafite icyo kwambara, ibyo kurya, ukamubwira ko yabonye abasirikare bamurinda nta kintu akibaye.'

Yakomeje ati 'Hari abatinye ahantu ho gusengera kuko babonye abantu babo bahicirwa, warabegeraga ukababwira uti 'hari abandi bashumba bakunda umukumbi kandi bawuhumuriza. Icyo nicyo cyabaye icy'ibanze cyo kwegera abantu, tukabahumuriza.'

Bishop Birindabagabo yavuze ko nk'abanyamadini byabanje kubagora kugira ngo bubake itorero by'umwihariko gushyiraho ubuyobozi no kongera guhuza abakirisitu.

Ati 'Nk'abayobozi b'amatorero cyangwa amadini, ikintu cya mbere natwe twagombaga kubanza tugakira. Muri Angilikani natwe byadufashe imyaka itatu yo gukira, kumenya ngo turashyiraho ubuhe buyobozi? Byadutwaye igihe.'

Ku rundi ruhande ariko ngo abayobozi b'amadini n'amatorero babyitwayemo neza binajyanye n'umurongo igihugu cyari cyashyizeho.

Bishop Birindabagabo yavuze ko icyo gihe kugira ngo abantu babashe kongera kubana mu rusengero, byasabye ko babasaba kwatura, uwishe umuntu agasabwa kubivuga,akavuga uko byagenze, hanyuma agasaba imbabazi.

Ati 'Byabaye ngombwa ko tubasaba kwatura, tukamubwira ngo vuga ngo wishe umuntu, wivuga ko wamukubise kandi waramwishe, niba warasahuye ihene, wivuga ko watwaye ikiziriko kuko ntiwari gutwara ikiziriko ngo usige ihene. Byaratworoheye kuko byageze aho tubwira abakirisitu ngo igihe kirageze ko abantu batura.'

Ikintu gikomeye avuga ko cyafashije muri urwo rugendo harimo kuba n'Abanyarwanda baremeye kumvira umurongo w'igihugu ndetse hakabaho gufashanya.

Ati 'Imbaraga twazishyize mu biduhuza nk'Abanyarwanda noneho duterurira hamwe. Ugasanga nta kwitana ba mwana, iyi ni gahunda ya Leta twe ntibitureba cyangwa se ni iby'Abakirisitu gusa [...] byagiye bidufasha.'

Sheikh Hitimana avuga ko kugira ngo abanyamadini babashe kubona urufatiro, ari umurongo wo kubaka ubumwe n'ubwiyunge ndetse no gusubizaho Ubunyarwanda, amoko akavanwaho burundu.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byagenze-bite-ngo-abakirisitu-bongere-kwibona-mu-madini-n-amatorero-nyuma-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)