Ubutumwa bwakababaro bwumuryango wa Costa T... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masaha y'igicuku yo kuri uyu wa 12 Werurwe 2023 nibwo hatangiye gucicikana amakuru avuga ko Costa Titch yaba yitabye Imana, aguye ku rubyiniro ariko nta makuru aturuka mu muryango we yemeza iby'urupfu rwe.

Gusa  hari amashusho ye yasakajwe amugaragaza ari ku rubyiniro, akikubita hasi bwa mbere bakamwegura akongera akikubita hasi bwa kabiri ntiyongere kweguka.

Mu itangazo umuryango we washyize ku rubuga rwe rwa Instagram, wagaragaje ko amakuru y'urupfu rwe ari impamo.

Rigira riti 'Urupfu rwakomanze ku rugi rwacu. Rwatwibye umuhungu wacu twakundaga, umuvandimwe akaba n'umwuzukuru mukuru w'umuhungu Constantinos Tsobanoglou wari ufite imyaka 28.  Uwo Afurika y'Epfo yakunze mu izina rya Costa Titch. N'agahinda kenshi, tubabajwe no kwisanga tugomba kwemera ko yapfuye.''

Bakomeje bashimira abantu bamubaye hafi mu masaha ya nyuma y'urupfu rwe, bakavuga ko n'ubwo bitoroshye bagerageje kongera kwisuganya, kubera ibyago byabagwiriye.

Risoza rigira riti 'Umuryango w'aba-Tsobanoglou urabashimira ku bw'urukundo no gushyigikira umuhungu wacu, turizera ko mukomeza kumushyigikira no mu mwuka. Turabinginze mutuzirikane mu masengesho yanyu.''

Abarimo Wema Sepetu wamamaye muri sinema muri Tanzania, bagiye ahatangirwa ibitekerezo nyuma y'iri tangazo baragaza ko bibabaje. Yagize ati 'Agiye kare cyane.''

Anitha Pendo nawe mu ruhando rw'imyidagaduro mu Rwanda, yashyizeho utumenyetso tugaragaza agahinda.

Abandi benshi bashimiye uyu muhanzi ku bwo kuba mu gihe gito yari amaze ku isi, yaratanze ibyo yari afite.

Costa Titch wari ukunzwe mu njyana ya 'Amapiano' yitabye Imana, nyuma yo kugwa ku rubyiniro. Yapfuye ari mu gitaramo cy'iminsi ibiri cya Ultra South Africa, cyaberaga ahitwa Expo Centre i Nasrec muri Johannesburg. Ni umwe mu bari bagezweho mu bihangano bitandukanye, birimo ibya 'Amapiano' agezweho ku isi.

Uyu musore yavukiye ahitwa Nelspruit Mpumalanga, muri Afurika. Yagiye mu Mujyi wa Johannesburg mu 2014  ari naho yatangiye kwinjira mu ruhando rw'imyidagaduro ari umubyinnyi.

Nyuma yaje guhindura yinjira mu kuririmba. Yatangiye kumenyekana mu 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'Activate' ya Hip Hop, cyane ko ariyo njyana yatangiye aririmba.

Uyu musore wakomokaga kuri se w'Umugereki na nyina w'Umunya-Afurika y'Epfo, yamamaye mu zindi ndirimbo zirimo 'Nkalakatha Remix' yakoranye na Riky Rick na AKA baheruka kwitaba Imana.

Yamenyekanye muri 'Big Flexa' yagiye hanze mu Ukuboza 2021 yakoranye na C'buda M, Alfa Kat, Banaba Des, Sdida na Man T iri mu 'Amapiano'. Iyi ni nayo yazamuye igikundiro cye cyane muri Afurika yose n'Isi, kuko yanayisubiranyemo n'icyamamare Akon.

Hari kandi iyitwa 'Champuru Makhenzo' nayo yo mu Amapiano yakoranye na MA GANG, Phantom Steeze, ManT, Sdida na C'BUDA M, 'Nomakanjani', 'Monate C' yakoranye na AKA n'izindi.

Yakoranye n'abahanzi bo muri Afurika y'Uburasirazuba barimo Diamond Platnumz bakoranye iyitwa "Superstar", ndetse na Mbosso bakoranye indirimbo zirimo iyitwa 'Moyo' ndetse na 'Shetani'.

Costa Titch yari afite umutungo ubarizwa mu bihumbi 200$. Nta mukunzi wigeze umenyekana bakundanye.

Asize album na Extended Play [EP] zirimo For Real Trappers Only, OMWTFYB, Wonderland EP, Gqom Land na Fallen Kings.

Yapfuye amaze iminsi mike asinye amasezerano yo kureberwa inyungu na Konvict Kulture Label,  y'umuhanzi Akon ukomoka muri Senegal ariko ukorera umuziki muri Amerika.

Yaherukaga kuza mu Rwanda muri Nyakanga  2022, ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cya Kivu Fest cyabereye mu Mujyi wa Gisenyi.

Yabanje mu cya  DJ Marnaud yari yise 'Marnaud Music Therapy' cyabereye mu Mujyi wa Kigali.

Costa Titch yamaze kwitaba Imana Costa Titch yapfuye nyuma y'aho umuhanzi mugenzi we AKA nawe wo muri Afurika y'Epfo yapfuye mu kwezi kwashizeCosta yaguye ku rubyiniro ahita apfa Umuryango w'uyu muhanzi uri mu gahinda 

 Costa Titch ubwo yagwaga ku rubyiniro

Reba ubutumwa bwatanzwe n'umuryango w'uyu muhanzi

 

Reba zimwe mu ndirimbo za Costa Titch



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126959/ubutumwa-bwakababaro-bwumuryango-wa-costa-titch-nyuma-yurupfu-rwe-126959.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)