Rayon Sports yanganyije na As Kigali itakaza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino wabereye kuri sitade ya Bugesera aho ikipe ya As Kigali yashakaga kwinyara mu isunzu, ariko ikaza kubanzwa igitego.

*Uko umukino wagenze*

15:00" umukino uratangiye
10" As Kigali yahushije igitego ku mupira wari uzamukanwe na Akuki, ahereza Shabani Tchabalala wateye umupira ugwa mu biganza bya Hakizimana Adolphe.

21" Igitego cya Rayon Sports. Kuri koroneri ya mbere ya Rayon Sports, yaje kubona igitego cyatsinzwe na Ojera Joackiam wacunze uko umunyezamu ahagaze, atera umupira ugwa mu nshundura.

35" Rayon Sports yongeye ibona amahirwe y'igitego, ku mupira wazamukanwe na Ojera Joackiam watsinze igitego cya mbere, ateye umupira asigaranye n'umunyezamu umupira uca ku ruhande.

Abakinnyi 11 As Kigali yabanje mukibuga

38" Bishira Ratif yakoze umupira n'intoki, Luvumbu ahannye ikosa umupira ujya hanze.

45" igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sports, ku busa bwa As Kigali.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya As Kigali ishaka kwishyura igitego, ariko guhamana umupira kuburyo bwabyara igitego bikanga.

65"Rayon Sports yatangiye kwiganza mu mikino, ndetse itangira kuganza ikipe ya As Kigali itari ifite ibisubizo.

68" As Kigali yabonye igitego ku mupira wavuye muri koroneri
Lawrence Djuma ashota ishoti rikomeye, umupira uruhukira mu izamu.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mukibuga 

80" As Kigali yakomeje gusatira izamu aho Hussein Shabani na Akuki bageragezaga kugera imbere y'izamu, ariko uburyo bw'igitego bukanga.

Iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe, ndetse umukino uba ariko urangira.

As Kigali yahise igira amanota 39, Rayon Sports igira amanota 46, ihita ijya ku mwanya wa 3 inyuma ya Kiyovu Sports yagize amanota 47 nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 2-1. Undi mukino wabaye, Musanze FC yatsinze Gorilla FC igitego 1-0, nayo izamuka mu manota igira amanota 30.

Haringingo yagerageje gushaka igisubizo biranga 

Cassa arimo gusoma umukino ariko bikanga 

Olivier Niyonzima saif utarahamagawe mu mavubi, niwe mukinnyi wagoye Rayon Sports cyane



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126972/rayon-sports-yanganyije-na-as-kigali-itakaza-umwanya-wa-kabiri-amafoto-126972.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)