Amafoto: umukobwa uvukana na Miss Amanda yambitswe impeta n'umusore wamwihebeye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa witwa Linda Kamikazi uvukana na Miss Amanda yambitswe impeta na Eddie Mico umaze imyaka 14 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu ijoro ryo kuwa 11/12/2022 ni bwo uyu musore yateye ivi yambika impeta umukunzi we Linda Rubango Kamikazi usanzwe ari umuhanzikazi ndetse akaba n'umu Producer wanabyize mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Yamwambitse impeta amutunguye cyane, ayimwambika ku munsi we w'amavuko ari nabyo byatumye inshuti ze zimufatisha nk'abagiye kwizihiza isabukuru y'amavuko, kumbi bari ku mugambi mutagatifu w'umukunzi we Eddie Mico. Umukobwa byamurenze ahita asuka amarira y'ibyishimo gusa atazuyaje na we amubwira 'yego'.



Source : https://yegob.rw/amafoto-umukobwa-uvukana-na-miss-amanda-yambitswe-impeta-numusore-wamwihebeye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)