Icyo yabajijije kiratangaje : Umugabo Yakubise ifuni umugore we n'umwana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rugomo rukaba rwarakozwe mu ijoro ryo kuwa 28 Kamena 2022 mu gitondo bimenyekanye uyu mugabo aratoroka aza gufatwa mu ijoro ryo ku wa 29 Kamena 2022 mu kagari asanzwe atuyemo.

Uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane aho umugore kuva yabyara umugabo yamuhozaga ku nkeke avuga ko ari we wa mbere mu muryango w'iwabo ubyaye umukobwa. Ibi nibyo byatutumbye bigera aho yadukira uyu mwana na nyina arabakubita cyane.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, Musabyemariya Marie Chantal yemeje aya makuru, avuga uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y'umunsi wose yihishahisha.

Ati 'Yafashwe ku wa 29/06/2022 saa mbiri n'igice z'ijoro, aho yafatiwe mu murenge wa Manihira, akagari ka Muyira, akaba yaraye kuri Sitasiyo ya Polisi mu murenge wa Rusebeya ariko ubu yamaze kugezwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.'

Yakomeje agaya abaturage bafite imyumvire mibi yo kuvangura abana abasaba gufata abana bose kimwe kuko ntawe uhitamo igitsina azabyara.

Ati 'Abantu bafite iyi myumvire turabamenyesha ko umuntu atari we wiha igitsina cy'umwana azabyara, ugize amahirwe agasama agomba kwishimira umwana abyaye.'

Abakomerekejwe ubu bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Murunda kugira ngo bitabweho nk'abakorewe urugomo.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Icyo-yabajijije-kiratangaje-Umugabo-Yakubise-ifuni-umugore-we-n-umwana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)