Minisiteri y'Uburezi yacyeje umusanzu wa Kiliziya Gatolika mu burezi bw'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Politiki n'Igenamigambi, Baguma Rose, yabigarutseho ubwo muri Diyosezi Gatolika ya Butare hasozwaga icyumweru ngarukamwaka cy'uburezi gatolika mu Rwanda.

Yavuze ko mu mashuri y'inshuke 3,401 ari mu Rwanda 25% ari aya Kiliziya Gatolika; mu mashuri abanza 3,691 agera kuri 33,5% Leta iyafatanyije na Kiliziya Gatolika; mu bigo by'amashuri yisumbuye 1,869 angana na 42% nayo Leta iyafatanyije na Kiliziya Gatolika.

Yagize ati 'Hari imibare igaragara ariko hari n'ibindi byinshi bakora byiza, ni ubufataye bukomeye cyane bwa Kiliziya Gatolika mu burezi bw'u Rwanda. Iyo urebye abafatanyabikorwa bose ba Leta ni yo iza ku mwanya wa mbere.'

Yasabye ko kiliziya yashyira imbaraga mu kubaka ibigo by'amashuri y'imyuga kugira ngo ikomeze guteza imbere gahunda ya Leta yo kongera amashuri nk'ayo n'umubare w'abayigamo.

Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Rukamba Philippe, yavuze ko bakora ibishoboka byose kugira ngo bafatanye na Leta gukemura ibibazo biri mu gihugu, hagamijwe imibereho myiza y'abaturage n'iterambere.

Yavuze ko muri gahunda zabo bagamije kongera amashuri y'imyuga kuko yitezweho umusaruro mwiza.

Ati 'Umwana rero tuzakomeza tumwiteho n'ubungubu hari amashuri mashya avuka turi gushyiraho amashuri y'imyuga n'andi atandukanye, ibyo byose bizaza biterwa n'ubushobozi ariko nta kuntu Kiliziya itabikora.'

Gukunda Imana si mu mutwe gusa

Musenyeri Rukamba yavuze ko Kiliziya icyo igerageza gukora mbere na mbere ari ukureba ibibazo bihari ikabishakira ibisubizo haba mu burezi, mu buzima, mu muco n'ibindi.

Yavuze ko bigisha abantu gukunda Imana no kuyikorera ariko bigomba kugaragarira mu bikorwa byabo.

Ati 'Ni byo ni ugufasha abantu gukunda Imana ariko ntabwo ari gukunda mu mutwe gusa. Ni ugukunda umuntu ufite ibibazo uri ahantu uwo muntu bakamufasha kuva mu bibazo bye.'

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na IGIHE bagaragaje ko biyemeje kwiga bashyizeho umwete basaba ababyeyi n'abarezi gukomeza kubashyigikira.

Irakoze Moise wiga kuri Ecole Technique Saint Kizito Save ati 'Icyo nabasaba ni ukubahiriza inshingano zabo kuko ibyo dusabwa barabizi kugira ngo tubashe gukora ikiba cyaratujyanye ku ishuri kandi ntibadutoze umuco wo mu buzima busanzwe gusa ahubwo bakadutoza no gusenga ndetse no kubahana.'

Mu gusoza icyo cyumweru cy'uburezi Gatolika, hatanzwe ibihembo ku banyeshuri 50 batsinze neza amasomo yabo ndetse n'ibigo bine by'amashuri byahize ibindi mu gutsindisha neza.

Wari umunsi w'ibyishimo
Kiliziya yashimiwe uko iteza imbere amashuri abanza
Kiliziya ifite 42% by'amashuri yisumbuye ifatanyije na Leta
Kiliziya yashimiwe uruhare igira mu gushyiraho amashuri y'inshuke
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Politiki n'Igenamigambi, Baguma Rose, yashimye uruhare Kiriziya igira mu burezi
Kiliziya Gatolika yashimiwe umusanzu itanga mu burezi bw'u Rwanda
Hahembwe n'amashuri yatsindishije neza
Musenyeri Rukamba yashimiwe uburyo agira uruhare runini mu burezi ahabwa impano
Musenyeri Rukamba yashimiye umwana ufite impano yo kuvuga imivugo
Musenyeri Rukamba yijeje Kiriziya izakomeza gutanga umusanzu wayo mu gukemura ibibazo bihari
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Politiki n'Igenamigambi, Baguma Rose, yasabye kiliziya gukomeza ubufatanye mu burezi
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange na mugenzi we wa Gisagara, Rutaburingoga Jerome, bari bitabiriye uwo munsi
Hashimiwe umwarimu umaze imyaka myinshi ari umurezi
Bahawe ibihembo birimo ibikoresho by'ishuri n'amafaranga yo kurira ku ishuri
Amashuri yatsindishije neza yahawe ishimwe
Abatsinze neza basabwe gukomeza gukora cyane
Kwiga bashyizeho umwete ni wo mukoro bahawe

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisiteri-y-uburezi-yacyeje-umusanzu-wa-kiliziya-gatolika-mu-burezi-bw-u

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)