Karongi : Urubyiruko rwakoze ibikorwa bya miliyoni zirenga 30Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka ibaye 9, hatangijwe ikiciro cy'Itorero ry'Inkomezabigwi aho abarangije amashuri yisumbuye, bakorera aho batuye ibikorwa bitandukanye bigamije guteza igihugu n'abagituye.

Ubu buryo bushya bwo gutoza bwasimbuye urugerero ruciye ingando. Mu rugerero ruciye ingando abatozwa bahurizwaga mu bigo bakigishwa indangagaciro na kirazira biherekejwe n'amasomo y'uburere mboneragihugu.

Kuri ubu aya masomo aracyatangwa, icyahindutse ni uko abakora urugerero barukora bataha, kandi bagatozwa bakora imirimo y'amaboko.

Muri uyu mwaka wa 2022, ibikorwa by'urugerero byatangiye tariki 14 Werurwe bisoza tariki 25 Gicurasi. Ibikorwa by'urugerero byatangiraga saa 7:00-12:00 kuva ku wa Mbere kugeza ku wa kane. Kuwa Gatanu wa buri cyumweru intore zahuriraga ku murenge, bagatozwa akarasisi, intambwe y'Intore, bakanahabwa ibiganiro n'ibikorwa bibafasha kwimakaza umuco w'ubutore.

Uru rubyiruko rwubakiye abatishoboye amazu 64, ruvugurura amazu 73, rwubatse ubwiherero 20, ruvugurura ubwiherero 70, rwubatse uturima rw'igikoni 160, rutunganya imihanda ireshya na metero 3180, rutera ibiti 580 by'imbuto ndetse rusubiza abana 444 mu ishuri.

Uwimana Chantal w'imyaka 24, wo mu murenge wa Twumba avuga ko atewe ishema no kuba yaratanze uruhare rwe mu kubaka igihugu binyuze mu rugerero rw'Inkomezabigwi ikiciro cya 9.

Ati "Ndumva biteye ishema kuba narafatanyije na bagenzi banjye mu bikorwa by'iterambere byubaka igihugu".

Tuyikunde Fabien, umusore w'imyaka 21 ati "Biranejeje kuba naragaragaye hamwe n'urubyiruko twarangirije rimwe amashuri yisumbuye tugakora ibikorwa byubaka igihugu".

Tuyishime Jean Paul, ashingiye ku busabane n'ubumenyi yungukiye ku rugerero asaga abakwepa urugerero aribo bihombya.

Ati "Kuba naritabiriye urugerero hari uburyo binshimishamo kuko hari ibibazo byari bibangamiye abaturage twabashije gukemura. Abantu bakwepa urugerero nabashishikariza kujya bitabira, ngasaba n'ababyeyi kujya bohereza abana babo bagafatanya n'abandi kuko kutitabira urugerero ni igihombo gikomeye".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Twumba Saïba Gashanana yavuze ko urugerero rwunganira inzego z'ibanze mu bukankurambaga no mu bikorwa byo kwita ku batishoboye.

Ati "Urugerero rudufasha mu buryo bubiri, ubwa mbere ni mu bukangurambaga, ubwa kabiri ni mu bikorwa by'amaboko. Twagize umwanya wo gufatanya n'uru rubyiruko kugira ngo bumve ko kwitanga bagakora ibikorwa by'amaboko nabyo bishobora kugira uruhare mu kubaka igihugu".

Mu karere ka Karongi Itorero ry'Inkomezabigwi ikiciro cya 9, ryitabiriwe n'abagera kuri 803 barimo abakobwa 414 n'abahungu 393.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Karongi-Urubyiruko-rwakoze-ibikorwa-bya-miliyoni-zirenga-30Frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)