Fred Mufulukye yagaye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi anagaruka ku butwari bw'Abasesero #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa 2 Kamena 2022, ubwo ikigo ayoboye cyibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi.

Abakozi n'abayobozi b'iki kigo basuye banunamira abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Bisesero, ruherereye mu murenge wa Twumba mu karere ka Karongi ahahoze ari Komine Gisovu.

Abasesero bazwiho cyane ku butwari bagaragaje mu gihe cya Jenoside aho bashoboye kwihagararaho bagahangana n'ibitero by'abicanyi.

Uku kwihagararaho kwatumye abayobozi bari bafite ingengabitekerezo yo kurimbura abatutsi, bohereza ingabo,iterahamwe n'imbunda zikomeye,Abasesero bakomeza kurwana ariko hicwamo benshi.

Umutima wo kurwana kugeza ku mwuka wa nyuma n'uburyo bw'imirwanire, Abasesero babikesha umusaza witwa Birara Aminadab, bafata nk'intwari y'Abasesero.

Gasimba Narcisse, warokokeye mu Bisesero, avuga ko ahandi bakomoye umutima wo kwirwanaho ari mu kuba kuva mu 1959, ubuyobozi bwariho butari bubitayeho.

Ati "Ubutumwa naha urubyiruko ni uko nta mutima wo kwica ugira icyo umara, birangiza ukugizeho ingaruka mbi ndetse bikagira ingaruka no kubagukomokaho. Abakiri bato bagombye kutumva ijwi na rimwe ribabwira kugirira nabi bagenzi babo".

Mufulukye yashimye ubutwari bw'Abasesero bashoboye kwirwanaho bagahangana n'izari ingabo z'igihugu zabishe aho kubarinda, avuga ko ubufatanye bwaranze Abasesero bukwiye kuba isomo ku Banyarwanda bose.

Uyu muyobozi avuga nta muntu ukwiye kwaga mugenzi we, ngo amwambure ubuzima kuko ku ihererezo birangira buri wese apfuye, ndetse hakaba ubwo uwishe mugenzi we apfa urupfu rubi kumurenza.

Ati "Dushyire imbere ubumwe bwacu nk'Abanyarwanda, dushyire imbere urukundo, turangwe no gushyira hamwe amateka turayasangiye".

Abakozi b'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco nyuma yo kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi baremeye abarokotse Jenoside batishoboye, babaha inka ebyiri,ibikoresho n'ibiribwa.

Mu Bisesero hiciwe abatutsi benshi, barimo abari bahatuye n'abaturutse mu ma komine 9 yari agize icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye bahahungiye nyuma yo kurokoka ibitero babaga bagabweho.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero rwashyizwe mu nzibutso ziri mu murage w'Isi zicungwa na UNESCO. Rushyinguyemo abatutsi barenga ibihumbi 50.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Fred-Mufulukye-yagaye-abagize-uruhare-muri-Jenoside-yakorewe-Abatutsi-anagaruka-ku-butwari-bw-Abasesero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)