Dufite isi imwe rukumbi tuyibungabunge: Inter... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hambere aha, abantu benshi ntibumvaga icyo bisobanura 'kubungabunga ibidukikije' ndetse abagerageje kubyumva wababaza icyo bisobanura, bakakubwira ko ari 'gutera igiti' dore ko hari n'indirimbo zabivugagaho ngo 'Nutema kimwe jya utera bibiri'. 

Gusa, ubwo ikibazo cy'iyangirika ry'ibidukikije cyakomeje gukaza umurego, ugasanga hirya no hino hagaragara 'ibiiza' bigasenya amazu, imyuzure ndetse n'inkangu n'ibindi bitandukanye; byatumye 'Isi' ihaguruka ngo irengere 'Isi'. 

Ubu hirya no hino ku isi, haravugwa ibijyanye no kugabanya ikibazo cy'imyuka ihumanya ikirere, ndetse n'u Rwanda ntirwasigaye. Kuri uyu wa kane hatangijwe ku mugaragaro umushinga wo guhugurira no guha abagore n'abakobwa moto zikoreshwa n'amashanyarazi mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere biterwa n'ibinyabiziga bya moto.

Ikigo nka MTN nacyo, mu minsi ishize, cyatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gukoresha mu bikorwa byayo, umuriro uturuka ku mirasire y'izuba, ndetse inatangaza ko yatangiye gukoresha imodoka zikoresha umuriro w'amashanyarazi, ibi byose ari mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Ubwo MTN yamurikaga uyu mushinga wa 'MTN Project Zero', umuyobozi wa Tekinike mu Ishami rya MTN Remera HUB, Gakwerere Eugene yatangaje ko mu gice cya mbere (phase) cy'uyu mushinga bemerewe gukora ubushobozi butarenze kilowati 50, byabafashije kugabanya toni 124 zahumanyaga ikirere. 

Mu magambo ye, yagize ati: 'Uyu munsi wa none mwabonye ko itegeko rihari rigenwa n'ikigo ngenzuramikorere  ariyo RURA, kivuga y'uko aba bafatanyabikorwa bacu badashobora gukora ubushobozi burenze  kilowati 50. Kilowati 50 ni 3% y'umuriro twajyaga dukoresha yaba hano cyangwa i Nyarutarama muri 'Data Centers' zacu. 3% byagabanyijeho nibura toni 124 duhumanya mu kirere.

Mu mwaka wa 2021, imibare yagaragazaga ko ikimoteri cya Nduba cyakira toni zirenga 500 z'imyanda ikomeye, na meterokibe 150 kugeza kuri 200 y'imyanda yoroshye yo mu bwiherero.

Mu myanda yose ihamenwa, 40% ni amafunguro abatuye muri Kigali basigaza. Ibi byose bitera umunuko ukabije, ndetse bikanazamura ibyuka bihumanya ikirere.

Tariki ya 16 Gashyantare 2022, imvura yasenyeye imiryango 52 mu mudugudu wa Birembo, mu Kagari ka Ngara, umurenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo. Aha ni hamwe muri henshi hasenywa n'imvura mu bihe bitandukanye mu Rwanda.

Mu bindi bihugu naho, ni kenshi twumva imiyaga, imyuzure n'ibindi biza ahanini bituruka ku iyangirika n'ihumanywa ry'ibidukikije. 

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa REMA, Kabera Juliet yavuze ko bishimira intambwe imaze guterwa kuko abantu bamaze kumenya 'ibidukikije' icyo aricyo, bitandukanye na mbere bityo hari ikizere cy'umusanzu wa buri wese mu kubibungabunga.

Ati: 'Ubumenyi buriho buriyongera. Aho duhera ni aho tutari tuzi n'ibidukikije icyo aricyo. Ubu nta munyarwanda wavuga ko atazi ko wenda guhinga mu gishanga ukabihinga mu buryo butemewe ko atari byo, nta munyarwanda utazi ko kunyanyagiza imyanda, kujugunya imyanda hirya no hino ko ataribyo, hari aho tumaze kugera tubyumva, ngira ngo twese turabona ko iyo ugenze hirya no hino mu Rwanda ntabwo ubona imyanda igenda ijugunyanze hirya no hino". 

"Aho niho upimira ko imyumvire y'abantu imaze kuzamuka ku bijyanye no kurengera ibidukikije. Haracyari, birumvikana, akazi ko gukora ariko byibuze n'abana bato, abafite abana bato murabibona murabizi ko abana basigaye babaza ibibazo bigaragaza ko kubungabunga ibidukikije bumva icyo ari cyo, akamaro kacyo bakumva'.

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d'Arc, mu ijambo yagejeje [mu buryo bw'iyakure] ku bitabiriye uyu muhango, yagarutse ku buryo ibidukikije ari ingirakamaro mu buzima bwa muntu bwa buri munsi.

Yagize ati: 'Uyu munsi ugamije ahanini gukangurira abatuye isi ibikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe'. 

Yongera ati: 'Insanganyamatsiko y'uyu mwaka [Dufite isi imwe rukumbi tuyibungabunge] ifite ubutumwa bukangurira buri wese by'umwihariko buri muturarwanda, ko tugomba kubana n'ibidukikije mu buryo burambye, tukirinda ibikorwa byangiza Isi rukumbi dutuye. Muri uyu mwaka turizihiza uyu munsi, twizihiza  n'isabukuru y'imyaka 50 Umuryango w'Abibumbye wita ku bidukikije UNEP umaze ushinzwe.

 Iyi nsanganyamatsiko iratwibutsa ko Isi ariyo ngobyi iduhetse yonyine, bityo rero dufitanye isano ikomeye nayo. Muri iyi si dutuye niho honyine dukura umutungo kamere udufasha kubaho mu buzima bwacu bwa buri munsi. Aha twavuga amazi, ubutaka, isanzure, umwuka duhumeka, amashyamba, urusobe rw'ibinyabuzima n'ibindi. Ibi bikatwereka ya sano ikomeye dufitanye n'isi cyangwa se ibidukikije.'

Ni umuhango wabereye muri Kigali Marriott Hotel mu masaha ya nyuma ya saa sita. Witabiriwe n'abantu b'ingeri zinyuranye, icyumweru cyo kubungabunga ibidukikije kikaba cyasojwe kuri uyu wa gatanu tariki 3 Gicurasi, 'kubera ko tariki 5 azaba ari muri weekend'. 

Dore amwe mu mafoto aranga uko igikorwa cyagenze: 



REBA MU NCAMAKE UKO BYARI BIMEZE MU KWIZIHIZA UYU MUNSI


AMAFOTO: Sangwa Julien 

VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117805/dufite-isi-imwe-rukumbi-tuyibungabunge-intero-ninyikirizo-mu-kwizihiza-umunsi-mpuzamahanga-117805.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)