Amabanga, Imibereho n'ibikorwa bitangaje by'abasirikare 600 b'Inkotanyi bari muri CND #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Ukuboza 1993 nibwo Batayo ya gatatu y'abasirikare 600 bitwaje intwaro yuriye imodoka igana i Kigali, biba ubwa mbere RPA yinjira mu murwa mukuru w'u Rwanda.

Ubutwari bw'izi ngabo bukunze kugarukwaho na benshi kubera uruhare zagize mu kurokora Abatutsi n'umurava waziranze mu rugamba rwo kubohora igihugu. Gusa iyo uganiriye na benshi, usanga ari bake bazi ibikorwa byazo by'umunsi ku munsi mu gihe zamaze muri CND Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaratangira.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, Tito Rutaremara, wari mu banyapolitiki ba FPR bari barinzwe n'izi ngabo, aherutse kuganiriza She ya Youtube yitwa Izingiro, ubuzima bw'umunsi ku wundi bw'izi ngabo mu mezi hafi atanu zamaze muri iyi nzu jenoside yakorewe Abatutsi itaratangira ngo bahabwe amabwiriza mashya yo kuyihagarika.

N'ubwo Ingabo za RPA 600 n'abayobozi zari ziherekeje bageze muri CND mu Ukuboza 1993, gufata umwanzuro ubazana muri iyi nzu ntibyari byoroshye kuko hari aho bagiye babanza gusaba harimo Byumba, Kinihira na Camp Kigali bahimwe bababwira ko hegereye Radiyo Rwanda bikaba byaborohera kuyifata.

Leta ya Habyarimana yashatse ko izi ngabo n'abo zari ziherekeje bajya Camp Kami ariko nabo barabyanga kuko imihanda yose yajyagayo yari ibitaka bigatuma bahabona nk'ahantu hashobora gutegwa ibisasu byo mu butaka.

Nyuma y'ibiganiro ku mpande zombi RPF yaje kwemera kujya muri CND nyuma y'uko iyi nzu yari yasuwe na zimwe mu ntumwa zayo zirimo Gen James Kabarebe bakayishimira ko ikomeye, kuba ifite inzu yo munsi y'ubutaka kandi ikaba yari ifite ibyangombwa byose nkenerwa.

Rutaremara avuga ko ubwo bababwiraga ko ari ho bagiye kujya babanje kugira impungenge bitewe n'uko yari hagati y'ibigo by'abasirikare birimo n'icy'abarindaga Perezida Habyarimana (Camp GP) gusa bakaza guhumurizwa na Perezida Kagame icyo gihe wari uyoboye ingabo za RPA wababwiye ko batayo bari kumwe nayo akazi kayo ari ako kubarinda.

Ati 'Icyo gihe natwe tugiye kuza twarabajije tuti ko tugiye kujya hariya hantu kandi ko byagaragaye ko dukikijwe n'abasirikare hirya no hino bizagenda bite ?. Icyo gihe umukuru w'ingabo niwe watubwiye ati batayo nk'iyi muba mufite niyo ishobora kubarwanaho nk'iminsi igera kuri itanu tukaba twabagezeho cyangwa se ikaba yabafasha irwana igenda babazana tugahurira mu nzira ati iyi batayo n'icyo iba imaze'.

Nyuma yo kumarwa impungenge iri tsinda ry'abanyapolitiki ba RPF baherekejwe n'ingabo 600 za RPA zirimo Charles Kayonga wari ubayoboye, Gen Maj Charles Karamba icyo gihe wari kapiteni, JacobTumwine, Emmanuel Rugazora na Kwikiriza bafashe inzira bava ku Murindi berekeza i Kigali muri CND.

Muri uru rugendo Tito Rutaremara yibuka neza nk'urwabaye ejo, avuga ko mu nzira aho bagiye banyura hose habaga hari abaturage bashungereye ku muhanda bamwe baje kwirebera Inkotanyi gusa abandi babishimiye.

Ati 'Tuza umunsi wa mbere abantu bose kuva i Byumba bari badutegereje aho u Rwanda rwavugaga ko bari budutere amabuye ahubwo wabonaga bishimye, mu mpunzi zari ziri Nyacyonga hariya nazo bavugaga ko ziri budutere amabuye ahubwo wabonaga zishimye ziri ku muhanda, amapikipiki yaduherekezaga aturi imbere n'abantu bose ku mihanda kugera tugeze muri CND.'

Rutaremara akomeza agira ati "Leta y'u Rwanda yanze ko tunyura muri za Minisieri kugira ngo abantu badahurura ni ko kutunyuza muri Poids Lourd tuzamuka hariya hahinguka kuri Minisiteri y'ingabo, tunyura hariya hahoze Rond Point KCC tuboneza tujya muri CND.'

Leta y'u Rwanda yahisemo kubanyuza iyi nzira mu gihe iyari isanzwe ari nyabagendwa ari iyo kuzamukira ku Kinamba ukanyura kuri za Minisiteri.

Ubuzima muri CND

Nyuma yo kugera muri CND izi ngabo 600 n'abo zari ziherekeje batangiye imibereho mishya muri iyi nzu ubu ikoreramo inteko ishinga amategeko y'u Rwanda.

Muri iyi nzu izi, ngabo zahawe igice kimwe, aho abayobozi bararaga mu gice cyo hejuru ahandi hakaba ibiro.

Muri iki kiganiro Tito Rutaremara yagiranye na Izingiro, yavuze ko izi ngabo zabaherekeje zikimara kugera muri CND zatangiye gucukura indake nabo batangira imirimo ijyanye na politiki no kwakira abanyarwanda batandukanye babasuraga.

Yagize ati 'Icyo abasirikare bacu batangiye ni ugushaka indake zabo zo kwirinda ariko bashaka n'izacu noneho tuguma aho ngaho dutangira gukora imirimo. Ubwo twatangiye guhura n'amashyaka yandi ndetse dutangira guhura n'abanyarwanda baza kureba, hari abazaga kutureba bishimye, hari abazaga kuko bafite amatsiko, hari abazanwaga n'uko babaga badukunze, baje kutuganiriza, hari abazaga mu mirimo nka ba Ambasaderi n'abandi ba tekinisiye bazaga'.

Akomeza avuga ko muri gahunda z'ubuzima bw'aba basirikare hataburagamo siporo ya mu gitondo bavayo bakabona kujya mu yindi mirimo irimo no guteka.

Yagize ati 'Mu gitondo kare 4h30 bajyaga kuri mucakamucaka nk'isaha yose ariko natwe rimwe na rimwe hari ubwo twagendaga tukajya kwirukankana na bo bavayo abateka bagateka, bikagera igihe cyo gufungura abarangije bakajya mu bikorwa byo gusuzuma imbuda zabo no kumva amabwiriza y'abayobozi y'ibyo bagomba gukora, hakaba hari abari ku burinzi n'abandi bari buduherekeze nk'abasivire bakababwira, urebye byabaga ari ukujya ku burinzi no guherekeza abayobozi bagiye ku Murindi'.

Ibiryo n'inkwi aba basirikare batekeshaga bajyaga kubikura ku Murindi gusa mu minsi yakurikiye ibiryo byo batangiye kuzajya babikura mu Mujyi wa Kigali aho bari bari.

Iyi nyubako ya CND kuri ubu ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko niyo yari icumbitsemo abasirikare 600 ba RPA n'abanyapolitiki bari baherekeje

Rutaremara avuga ko uretse iyi mirimo yo mu buzima busanzwe, abasirikare bagiraga umwanya wo gukora imyitozo ijyanye n'akazi kabo noneho bose bakaza guhurira mu gitaramo cyabaga mu masaha y'umugoroba.

Aha muri CND kandi hari Canteen umuntu yashoboraga kuguriramo ibyo kunywa birimo inzoga na fanta.

Bagabweho igitero bageze mu Gatsata

Rutaremara avuga ko mu mezi atanu bamaze baba muri iyi nzu mbere y'uko jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangira, bagabweho ibitero bigera kuri bibiri birimo icyabereye mu Gatsata.

Yagize ati 'Byabaye kabiri, hari kimwe barashe abahungu bacu bavuye ku Murindi babarasira mu Gatsata, baraswa n'abantu barasaga bari mu nzu zo hirya no hakuno, icyo gihe abana bavamo bajya mu miserege ari nako banarwana gusa baje kurasamo umwe arapfa, abandi bacu bari muri CND baje kubafasha birukana abo bari babateye barataha'.

Ku wa 6 Mata ubwo indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga, ibintu byahise bihindura isura kuri izi ngabo 600 zari zitegereje guverinoma y'inzibacyuho, maze zitangira kuraswa n'ingabo za Leta zari i Kanombe na Kacyiru.

Nyuma y'uko Jenoside yakorerwaga abatutsi itangiye aba basirikare bahawe inshingano nshya na Gen Maj Paul Kagame wari uyoboye urugamba, wababwiye ko bagomba kuyihagarika.

Iki gihe iyi nzu bari bacumbitsemo batangiye kuyakiriramo abahungaga ndetse igice gito kigirwa ibitaro byitaga ku bakomeretse.

Reka tugusubize inyuma gato umenye aba basirikare 600 bahawe inshingano zo kurinda abanyepolitiki ba FPR ,Gen Sam Kaka wari umwe mu bayobozi b'urugamba rwo kubohora u Rwanda avuga ko icyangedeweho ari ukureba abasirikare bagombaga gutanga icyo bari bitezweho.

Gen Charles Karamba , ubu ni Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzanie nawe yari mu basirikare 600 ndetse icyo gihe yari afite ipeti rya Captain aho avuga ko ibigo bya Gisirikare byari bikikije CND byibuze byari birimo abasirikare ba Leta bagera ku Bihumbi 10.

CND ikaba yari ikikijwe n'ibigo bikomeye bya gisirikare bikomeye birimo Camp Kanombe, Camp Kami,Camp Rebero , Camp Kigali na Camp GP.

Ubwo Indege ya Habyarimana yamara guhanurwa , abatutsi batangiye kwicwa ndetse ibitero bikomeza kwiyongera ku ngabo za CND ari nako abatutsi bakomeretse n'abasumbirijwe bahahungira.

Abatutsi muri Kigali bari bagiye bahungira ahantu hatandukanye maze harimo Saint Andres, Sainte Famille n'ahandi.

Icyo gihe Gen Maj Paul Kagame yatanze amabiwirza yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi no gutsinda ingabo zayikoraga.

Mu gutangira gutabara ya Batayo ya 3 yigabanyijemo kabiri ,Eagle Company ihabwa ubutumwa bwo kuri kuri Stade amahoro kubohora abatutsi bari bahahungiye bari basumbirijwe n'interahamwe.

Umwe mu basirikare barurwanye yavuze ko Eagle Company nayo yigabyemo ibice bibiri , bamwe bazamuka umuhanda wa Kaburimo abandi banyura mu Migina , ngo muri uru rugendo babanje guhura n'umwanzi barwana inkundura.

Gen Maj Charles Karamba avuga ko ku rundi ruhande ingabo za RPA zari zimerewe nabi n'aba GP ba Habyarimana aho Company ya Chui yari ifite inshingano zo guhangana nayo gusa ngo byaje kuyigora kuko hapfuyemo benshi.

Hejuru y'inyubako ya CND hari imbunda nini yari ishinzwe kurasa kure mu gukumira ibitero by'ingabo za Habyarimana, uwakoreshaga iyi mbunda , Rwabinuni avuga ko yatangiye kuyikoresha tariki ya 7 Mata 1994 arwana n'aba GP bashakaga kugera muri CND ati''Imbunda zandasaga na none nyinshi zari muri Camp Kigali , ku buryo bo bashakaga kugirango baze batwicire abayobozi , natwe batwice abandi badufate mpiri''

Akomeza avuga ko ku itariki ya 7 , iya 8 n'iya 9 Mata 1994 we n'abandi basirikare bane bamufashaga bahuye n'akazi gakomeye aho buri munota yabaga ashakisha umuntu wese utari uwabo ugeregeje gusatira CND .

Gen Charles Karamba avuga ko iyi mbunda nini yari ahantu heza cyane ndetse ngo niyo nini bari bemerewe.

Aba basirikare bakomeje guhatana bonyine kugeza ku itariki ya 11 Mata 1994 ubwo batayo ya Alpha yabaga mu karere ka Gicumbi yasesekaraga i Kigali iyobowe na Sam Kaka maze ibongerera ingufu babasha gufata uduce dutandukanye mu mujyi no guhagarika Jenoside.

Amabanga, imibereho n'ibikorwa bitangaje by'abasirikare 600 b'Inkotanyi bari muri CND



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amabanga-Imibereho-n-ibikorwa-bitangaje-by-abasirikare-600-b-Inkotanyi-bari-muri-CND

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)