Ukraine yavumbuye ko u Burusiya bushaka kuyic... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Brig. Gen Kyrylo Budanov ukuriye ubutasi bwa Ukraine avuga ko icyo Perezida w' u Burusiya, Vladimir Putin ashyize imbere kuri ubu ari ugufata uburasirazuba n'amajyepfo, nyuma y'uko igitero cye kuri Ukraine cyananiwe gufata igihugu cyose.

Budanov avuga ko mu gihe Putin yaba ashoboye gufata icyo gice, yahita agerageza gushyiraho ku ngufu umurongo utandukanya icyo gice n'igice gisigaye kindi cya Ukraine, hakabaho ibihugu bibiri.

Uyu musirikare yagereranije icyo u Burusiya bugambiriye n'intambara yabaye, ikagabanyamo Koreya ibihugu bibiri.

Budanov avuga ko yizeye neza ko u Burusiya budashobora kurema ibihugu bibiri muri Ukraine, kuko bafite ingabo zikomeye mu mujyi wa Mariupol.

Ibiro ntaramakuru by'Abarusiya 'RIA' byatangaje ko Repubulika yigenga ya Luhansk iri mu burasirazuba bwa Ukraine, iteganya gukora amatora ya kamarampaka ashobora kuzasiga ibaye intara imwe y' u Burusiya.

Vladmir Putin uyobora u Burusiya, aherutse kuvuga ko uturere twa Luhansk na Donestk two mu majyepfo ashyira uburasirazuba twitandukanyije na Ukraine, ariko NATO na Leta ya Zelensky babitera utwatsi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115860/ukraine-yavumbuye-ko-u-burusiya-bushaka-kuyicamo-kabiri-bugafata-igice-115860.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)