Rev. Ndizeye Elie yasoje Master's muri Tewolo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 13 Kanama 2017 mu giterane 'Ndatuma Nde?' cyabereye i Rubavu muri Stade Umuganda ni bwo Ndizeye Elie yarobanuriwe kuba umushumba muri EPR. Kuwa 19 Werurwe 2022 ni bwo yashyikirijwe impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's) yakuye muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite amashami hirya no hino ku Isi.

Rev. Elie Ndizeye abarizwa mu Karere ka Kamonyi akaba ayobora EPR Paruwase ya Gihinga. Ni we uyobora amatorero yose yo mu Murenge wa Gacurabwenge. Ashinzwe kwinjiza abapastori bashya muri Presbyteri ya Remera. Afite imyaka 55, akaba amaze imyaka hafi itanu (5) arobanuriwe kuba umupastori muri EPR. Gusa hari indi 2 yamaze ari Pasiteri atararobanurwa, ubwo yose hamwe amaze imyaka 6 (harabura amezi macye ngo imyaka 7 yuzure) ari Pasiteri.

Ubusanzwe ijambo 'Theology' ni amagambo abiri yahurijwe hamwe aho "Theos" bivuga Imana, naho "Logy" bikavuga isomo. Agendeye ku busobanuro bw'aya magambo, Rev. Elie Ndizeye yavuze ko "kwiga 'Theology' ukagera ku rwego rwa Master's bimfasha kumenya Imana mu rwego rwisumbuyeho ukabwira abantu ibyo uzi neza kandi uhagazeho".

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Rev. Elie Ndizeye yavuze ko kwiga icyiciro cya 3 cya kaminuza muri 'Theology' byamufashije kunguka ubumenyi azasangiza abandi. Ati "Kuri njyewe icyo bimariye ni uko namenye byinshi, nungutse ubumenyi nzasangiza n'abandi. Ikindi ni uko mu ishuri nahuriyemo n'abashumba batandukanye duhanahana ubumenyi butandukanye. Nungutse inshuti".

"Mu rwego rwa Leadership nongereye ubumenyi buzamfasha gukora umurimo neza ku rwego rwisumbuyeho uko nabikoraga". Yavuze ko hari itandukaniro rinini hagati y'umupasiteri wize Tewolojiya n'utarayize. Abisobanura muri aya magambo "Kwiga theology icyo bimariye umushumba, hari itandukaniro rinini ry'umuntu wigisha ijambo ry'Imana yarageze mu ishuri n'uwigisha ijambo ry'Imana atarageze mu ishuri. 

Icyo kwiga 'Theology' bimarira umushumba hari ukumenya kwigisha ijambo ry'Imana, imyitwarire y'umushumba imbere y'abo uyobora, kumenya leadership, guteza imbere abo uyobora, kwiga uburyo wakoresha ugahindira abantu ibyaremwe bishya. Ikindi ni uko iyo ugeze ku rwego nk'uru rwa Master's uba ufite ubushobozi bwo kuba wanabyigisha n'abandi bakeneye kwiga theology muri za kaminuza ukaba wabasangiza ubumenyi".


Rev. Ndizeye Elie ari mu byishimo byo gusoza Master's

Rev. Ndizeye Elie yasobanuye uburyo yize muri Kaminuza yo muri Amerika, ariko amasomo akaba yarayakurikiraniraga mu Rwanda ari naho abaramu bamusangana we n'abandi banyeshuri biganaga, ati "Nize Wycliffe University & A.T.S Carfonia USA ariko abarimu badusangaga i Kigali ariko graduation ikaba yarabereye kuri Main campus Uganda. Impamvu nize kuri iyi University ni uko ari imwe muri University ifite amateka mu gutanga amasomo ya Theology". 

Yakomeje ati "Kandi ikaba ibimazemo igihe, ifite abarimu babishoboye, bakurikirana umunyeshuri bakamuha ubumenyi buhagihe buzamufasha gusohoza inshingano yahamagariwe". Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere hazakorwa ibirori byo gushima Imana no kwishimana na Rev. Ndizeye Elie ku bwo gusoza amasomo y'icyiciro cya 3 cya Kaminuza muri Tewolojiya.


Rev. Elie Ndizeye yarobanuriwe kuba Umushumba kuwa 13 Kanama 2017


Asoje Master's nyuma y'imyaka 4 n'amezi 7 arobanuriwe kuba umushumba


Yize muri imwe muri Kaminuza zikomeye ku Isi mu zigisha Tewolojiya

Rev. Elie Ndizeye hamwe n'Abapasiteri bagenzi be bo muri EPR


Rev. Elie Ndizeye amaze imyaka hafi 7 ari Pasiteri


Rev. Ndizeye yagiye ategura ibiterane bikomeye by'ububyutse yagiye atumiramo abahanzi bakomeye barimo Liliane Kabaganza, Josue Mbonimpa, Olive n'abandi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115756/rev-ndizeye-elie-yasoje-masters-muri-tewolojiya-muri-wcliffe-university-ats-yo-muri-amerik-115756.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)