Nyuma yo gutsinda Gasogi United, Trump yasabye KNC kugabanya amagambo #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Perezida w'ikipe ya Musanze FC, Tuyishimire Placide [Trump], yasabye mugenzi we wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] kugabanya amagambo avuga ahubwo akongera ibikorwa.

Ibi yabitangaje nyuma y'uko yaraye atsinze uyu mugabo mu mukino w'umunsi wa 13 wa shampiyona ya 2021-22 wabereye i Musanze igitego 1-0.

Mbere y'uyu mukino, KNC yari yavuze ko bagomba gutsinda iyi kipe yo mu Majyaruguru nubwo iba yatanze uduhimbazamusyi kugeza no ku bagore b'abakinnyi.

Nyuma y'uyu mukino rero Trump na we akaba yamugeneye ubutumwa aho yavuze ko akwiye kugabanya amagambo kuko nta muperezida uvuga amagambo menshi ahubwo arangwa n'ibikorwa.

Ati "Ubutumwa namuha ni uko azajya yihangana afite Radio nziza, televiziyo nziza nibyo ivugira abaturage, ni umushoramari mu banyamakuru cyangwa se mu bintu nka biriya by'itangazamakuru ariko ajye yihangana."

"Buriya perezida ntabwo avuga amagambo menshi, ubundi ikiranga perezida ni ibikorwa, amagambo buriya yakagombye kuvugwa n'abanyamakuru, yego yabaye umunyamakuru ni byo ariko azashake uko agabanya ajye avuga mu gihe biri ngombwa."

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Musanze FC ikaba yagumye ku mwanya wa 6 n'amanota 20 ni mu gihe Gasogi United yagumye ku mwanya wa 7 n'amanota 16.

Trump yasabye KNC kugabanya amagambo avuga
KNC yari yavuze ko agomba gutsinda uyu mukino
Musanze FC yatsinze Gasogi United



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-gutsinda-gasogi-united-trump-yasabye-knc-kugabanya-amagambo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 2, June 2025