Uyu munsi hakomeje Urubanza rw'ubujurire ruhereye mu mizi rwa Jean Paul Birindabagabo ushinjwa Kwica Abatutsi batabarika I Rukumberi Aho yakwirakwizaga interahamwe ndetse n'abasirikare muri Sake yifashishije imodoka ye ya Pick up yari yarahawe akabeshya ko yayiguriye kandi yarahatuye ari Gatumwa kugirango arangize umugambi wa Jenoside watangiye kuva kera
Birindabagabo Jean Paul, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Sake, ubu ni mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma; yagejejwe i Kigali akuwe muri Uganda, aho yafatiwe mu mwaka wa 2015 yarahinduye amazina kuko yari yariyise Pastor Bagabo Daniel.
Birindabagabo Jean Paul bivugwa ko yaje gutura Sake muri za 1982 aturuka muri Kibirira Kugirango aze Rukumberi yenyegeze urwango ndetse no gutegura Jenoside yitwaje kuba Umuvugabutumwa muri ADEPR abeshya ko yabereye Pasiteri.
Birindabagabo ubwe yiyemerera ko mu modoka yari atwaye imbunda ikomeye ya FAR yo mu bwoko bwa L16 81mm mortar yicaga Abatutsi ba Sake kuko Jenoside itangira nta Musirikare w'inkotanyi wari wakageze yo (Rukumberi)
Birindabagabo Jean Paul atakamba asaba Imbabazi avuga ko abo basirikare bagendanaga bica Abatutsi abafasha no kujya muri Etat Major ndetse n'indi mirimo yabo yabikoze ku gahato ka Gisirikare, Nyamara abarokokeye Rukumberi barimo Protais Rutagarama na Kabandana Callixte batangaza ko ari we wavugaga ijambo rya nyuma k'umututsi ndetse n'abo basirikare ari we wabahaga amabwiriza ndetse akaba ari nawe wakira raporo, yewe hari n'abatangabuhamya bamubonye agiye kubazana I Kibungo
Avuga ko we nta mututsi yishe ahubwo yabikoraga ku gahato nubwo abarokokeye Jenoside I Rukumberi bo bavuga ko yabishe ahubwo gupfukama mu rukiko ndetse no kurira Ari amarira y'ingona, Birindabagabo Jean Paul yasabye kwicara kuko arwaye umugongo arabyemererwa, bikaba byakuruye abari bakurikiye urubanza aho bajujuraga bati nta cyiza nk'ubutabera butamugerera mu mbaga y'abatutsi yishe dore ko ngo nta n'uruhinja rwamurokokeraga mu ntoki.

Mu gihe abamwunganira mu mategeko bamwunganiraga bashimangiye ko yajyanywe kwifatanya na FAR ku gahato ka Gisirikare bitari mu bushake bwe kandi Atari kubasha kubigobotora, Basanga ahubwo yahabwa Imbabazi nkuko azisabira hakabaho inyoroshyacyaha kuko ibigize icyaha bituzuye
Uwunganira Birindabagabo Jean Paul, Me Alex yavuguruzanyije n'Umuburanyi avuga ko adakwiye kuryozwa ibyaha byakozwe n'abasirikare yatwaraga , Abacamanza bamubaza impamvu we ubwe yemera icyaha akagisabira Imbabazi avuga ko agirango amategeko amworohereze igihano, Abunganira mu mategeko Jean Paul Birindabagabo bahawe iminota itanu yo guhuza kuko barimo kuvuguruzanya
Ubushinjacyaha bwavuze ko Birindabagabo Jean Paul yari afite imbaraga zikomeye kuko yagize Uruhare mu kwirukanisha Burugumesitire wa Komine Sake, Byemero Venant wari wamubujije gukomeza kuyogoza igihugu, Bwavuze ko Byemero yirukanwe n'itangazo ryatambutse kuri Radio Rwanda nta nama yateranye bivuze ko Birindabagabo yavugaga rikijyana muri MRND
Muri Mata 1994 Birindabagabo niwe wagiye I Kibungo mu mugi kuzana Abasirikare ntabwo Abasirikare bamusanze iwe Niba Tariki ya 8 nta Musirikare w'inkotanyi wari wakageze Rukumberi abo basirikare n'imbunda mu modoka ya Birindabagabo bajyaga hehe? Bari baje kwica no guhiga Abatutsi.

Abatangabuhamya benshi bakomoka muri Sake bemeza badashidikanya ko babonye Birindabagabo Jean Paul yambaye impuzankano ya FAR, Maze atwara ingabo zarimbuye Abatutsi bari bahungiye kuri ADEPR ndetse n'ahandi hatandukanye harimo na Bariyeri yishingiye iwe
Imodoka ye akenshi yagiye inifashishwa mu kwicira abantu kuri Nyabarongo kuko Rukumberi yari imaze kuzura, Byemezwa ko Birindabagabo yahungiye iwabo Kibirira naho akomerezayo ubwicanyi bwahitanye Abatutsi batarondoreka kuko yashinze Bariyeri ayita Nyirantarengwa afite Icyombo cya Gisirikare n'imbunda nto izwi nka Masotera.
Urubanza rwa Birindabagabo Jean Paul rukaba ruzakomeza Tariki ya 31 Mutarama 2022, Impamvu zatanzwe ni uko Iminsi iri imbere urukiko ruzaba rufite Inshingano nyinshi kandi Birindabagabo yasabwe kuzaza yitwaje ibigaragaza uko abatangabuhamya bivuguruje muri uru rubanza.
The post Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul yifatanyije n'abasirikare ba FAR muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Sake appeared first on RUSHYASHYA.